‘Mako Sharks Swimming League 2023’: Mako Sharks yegukanye irushanwa  

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 23, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Ikipe ya Mako sharks ni yo yegukanye irushanwa ryo koga ry’abakinnyi babigize umwuga ryiswe‘’Mako Sharks Swimming League 2023” ryateguwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe ifatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) ryasojwe kuri iki cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023.

Iri rushanwa ryabera muri Green Hills Academy i Nyarutama mu mujyi wa Kigali ryakinwe mu byiciro bitatu bitandukanye, aho umunsi wa mbere wakinwe tariki 26 Werurwe 2023, uwa kabiri ukinwa tariki ya 01 Nyakanga 2023.

Ku munsi wa nyuma iri rushanwa ryakinwe mu mpera z’iki cyumweru gishize witabiriwe n’abakinnyi 98 bari baturutse mu makipe 5 harimo abiri yo mu Rwanda n’andi 3 yaturutse muri Uganda.

Mako sharks Sports yo mu Rwanda niy o yegukanye irushanwa n’amanota 765.

Umuyobozi mukuru wa Mako Sharks Bazatsinda James avuga ko bishimira uko irushanwa ry’uyu mwaka ryagenze.

Yagize ati: “Ryagenze neza ryaduhaye ubumenyi mu buryo bw’imitoreze ndetse n’abana mu buryo bw’imikinire, uyu munsi rero twasoje ndetse n’amakipe avuye muri Uganda yishimiye uko irushanwa ryagenze ari bimwe mu byo twifuzaga kugira ubumenyi no kugira ngo amakipe atandukanye yitabire iri rushanwa”

Umuyobozi Mukuru wa Mako sharks Bazatsinda James

Uko amakipe yakurikiranye muri iri rushanwa n’amanota

1. Mako Sharks Sports Club (Rwanda) n’amanota 765

2. Kwetu Kivu Sports Club (Rwanda) n’amanota 436

3. Silverfin Academy (Uganda) n’amanota 357

4. Hertz Swimiming Club (Uganda) n’amanota 281

5. Starlings Swimmining Club (Uganda) n’amanota 247

Biteganyijwe ko irushanwa ry’umwaka utaha wa 2024 rizaba mu byiciro 4, aho umunsi wa mbere uzakinwa muri Gashyantare 2024 ukitabirwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 23, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE