Maj. Gen. Nyakarundi yashyikirije Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS ubutumwa bwa Perezida Kagame 

Maj. Gen. Nyakarundi yashyikirije Ingabo z’u Rwanda muri UNMISS ubutumwa bwa Perezida Kagame 

Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Mata, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abasirikare b’u Rwanda  bari  mu butumwa bwo bw’Umuryango w’Abibumbye  bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Yabashyikirije ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, wabashimiye ubunyamwuga, ikinyabupfura n’ubwitange bakomeje kugaragaza muri ubwo butumwa. 

Gen Maj Nyakarundi uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 4 muri Sudani y’Epfo, yasuye izo ngabo ziri mu butumwa bwa UNMISS zifite ibirindiro mu gace ka  Thongping mu Murwa Mukuru wa Juba.

Ku wa Mbere, yahuye n’Umuyobozi w’Ubutumwa bwa UNMISS Gen Nicholas Haysom, baganira ku mikorere y’ingabo z’u Rwanda ziri mu ubwo butumwa bwa UNMISS.

Ku wa Kabiri, Gen Maj Nyakarundi yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo Gen Santino Deng Wol, baganira ku gusigasira imikoranire mu bya gisirikare isanzwe iriho hagati ya Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

Gen Maj Nyakarundi kandi yahuye n’abasirikare b’u Rwanda bagiye kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo aho yakiriwe n’abayobozi bakuru bayobora izo ngabo n’abandi bayobozi, abaha ubutumwa bwo gukomeza gucunga umutekano mu buryo buhamye nk’inshingano bafite.

Uwo muyobozi yagize ati: “Perezida Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda ndetse  n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu rusange babashimira kuba mukora neza  inshingano mufite, ubuhanga, n’ikinyabupfura mugaragaza mu butumwa mushinzwe.”

Uwo muyobozi kandi mu butumwa yahaye  izo ngabo, yanakomeje ku mutekano uri mu Rwanda n’uw’Akarere ruherereyemo.

Yasabye izo ngabo gukomeza imyitwarire, ubunyamwuga no kuba ba Ambasaderi beza b’igihugu cyabo.

Muri urwo ruzinduko, Gen Maj Nyakarundi biteganyijwe ko azahura n’ingabo z’u Rwanda zikorera ubutumwa bwo kugarura amahoro mu Majyaruguru y’Igihugu mu gace ka Malakal ndetse akanahura n’Umuyobozi w’izo ngabo.

Kugeza u Rwanda rufite batayo 3 za gisirikare, n’ishami rishinzwe iby’indege boherejwe mu bice bitandukanye bya  Sudani y’Epfo birimo Umurwa Mukuru Juba, Durupi, Torit, Malakal, no muri  Bunji, mu butumwa bwa  UNMISS.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27