Kwibohora 32: Gen. Muhoozi yifatanyije n’u Rwanda ashima ubuyobozi bwa Perezida Kagame

Kwibohora 32: Gen. Muhoozi yifatanyije n’u Rwanda ashima ubuyobozi bwa Perezida Kagame

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, ashima iterambere u Rwanda rumaze kugeraho muri iyo myaka, bigizwemo uruhare n’Ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 04 Nyakanga 2026, Gen Muhoozi yagize ati: “Nshuti zanjye Abanyarwanda, mbifurije umunsi mwiza wo Kwibohora. Uyu ni umunsi wo kwishimira ubutwari, ubuyobozi bufite icyerekezo buyobowe na Perezida Paul Kagame, n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 32 ishize.” Gen. Muhoozi kandi yifurije Abanyarwanda amahoro, ubumwe n’iterambere.

Buri tariki ya 04 Nyakanga  u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora watangijwe n’urugamba rwo ku wa 01 Ukwakira 1990, ahanini bitewe no kuba hari Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga nta n’uburenganzira bafite ku gihugu cyabo, kuko Leta yari iriho icyo gihe yarangwaga n’amacakubiri n’itoteza ryibasiye Abatutsi bikaza no kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwo rugamba rwatangijwe n’ingabo zahoze ari iza RPA, zarwanye ziharanira uburenganzira bungana nuko Abanyarwanda bahejejwe ishyanga bagataha mu Gihugu cyabo, rwaje kurangira zirutsinze ndetse zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yuko u Rwanda rubohowe; ubuyobozi bwagiyeho bwa RPF- Inkotanyi bwaharaniye kubanisha  Abanyarwanda mu mahoro, ubumwe n’ubwiyunge no kubaka Igihugu kizira amacakubiri n’urwango no kubaka iterambere mu nzego zose.

Kugeza ubu u Rwanda  ruri mu bihugu bifite umuvuduko ukomeye mu iterambere n’umutekano usesuye muri Afurika, Igihugu cyiyubatse mu nzego zose ndetse gikomeje kuba igicumbi  cy’ishoramari, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27