Kuvuga Ikinyarwanda neza ntibikubuza kuba umusitari-Perezida Kagame

Kuvuga Ikinyarwanda neza ntibikubuza kuba umusitari-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bidakwiye ko abantu bakomeza gukora amakosa bica ururimi rw’Ikinyarwanda barimo n’abarugoreka kubera ibigezweho by’ubusitari.

Yabigarutseho ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu , tariki ya 16 Ukwakira ubwo hasozwaga Ihuriro rya 17 ry’umuryango  Unity Club Intwararumuri.

Yibukije ko kuvuga neza Ikinyarwanda bitabuza abantu kuba abasitari.

Yagize ati: “Ariko ngira ngo hari ababivuga kubera ibigezweho by’ubusitari bagoreka indimi ariko kuvuga Ikinyarwanda neza ntibikubuza kuba umusitari.”

Yagaragaje ko mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko abantu bakwiye kuvuga ururimi neza ariko bakomeza kurwica bakoresha nabi amagambo; nkaho bakoresha ‘guhereza’ aho kuvuga ‘guha’ cyangwa bagakoresha ‘ntago’ mu mwanya wa ‘ntabwo’.

Ati: “Turabivuga kenshi ariko abantu bakabisubiramo bakabisubiramo…. bagakoresha guhereza, guhereza ni iki? Ejobundi narababwiraga ngo muri ya ndirimbo harimo uwangabiye inka, uwakugabiye inka yaguhaye inka ntabwo yaguhereje inka. Hari abavuga ngo ‘ntago’… ntago ntabwo ari Ikinyarwanda, bavuga  ‘ntabwo’.”

Yongeyeho ko hari n’abandi bagoreka ururimi bagakoresha amagambo  arimo ngo ‘ikintu cyiwe’ ,kandi ayo magambo ashobora kuba aturuka mu gihugu cy’abaturanyi.

Ati: “Bakavuga ngo ikintu cyiwe, cyiwanjye oya si byo bavuga  ni icyanjye, ni icyawe,ni icye.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko hari andi makosa ajya akorwa, aho bavuga ngo abagore ni abafasha kandi umugore ari umugore n’umugabo akaba umugabo, ko ahubwo buri umwe yafasha undi.

Yagize ati: “Irindi kosa rijya rikorwa rijyanye n’Ikinyarwanda bakavuga ngo abaminisitiri n’abafasha babo ntabwo ari  abafasha, ahubwo abo ni abo muri  Minisiteri bafasha ababakuriye. Umugore ni umugore umugabo akaba umugabo. Iyo bashakanye ntabwo umugore ari umufasha kuko gufashanya bombi barafashanya ari umugabo afasha umugore n’umugore agafasha umugabo. Icyo Kinyarwanda rero sinzi aho cyaturutse.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27