Kung Fu Wushu:  Muri Kigali ni  ho hatangiriye amajonjora ya shampiyona y’igihugu”

Kung Fu Wushu:  Muri Kigali ni  ho hatangiriye amajonjora ya shampiyona y’igihugu”

Mu rwego rwo  gutegura shampiyona y’igihugu “National Kung Fu Wushu Championship 2022” izaba taliki 06 Ugushyingo 2022, ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF” ryatangiye amarushanwa y’amajonjora azazenguruka mu  Ntara zose z’igihugu abitwaye neza abe ari bo bazahatana ku munsi wa nyuma.

Aya marushanwa y’amajonjora yatangiriye mu Mujyi wa Kigali taliki 02 Ukwakira 2022 aho yabereye mu  Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara “Maison de Jeunes de Kimisagara”.

Aya majonjora yahuje abakinnyi 31 bari baturutse mu makipe 11. Aba bakinnyi bari barimo abagabo 27 n’abagore 4.

Nyuma y’amajonjora abakinnyi 27 ni bwo babonye itike yo kuzitabira umunsi wa nyuma wa shampiyona y’igihugu.

Mu kwiyereka “Taolu” hakomeje abakinnyi 14 barimo abagabo 11 n’abagore 3 naho mu kurwana “Sanda” hakomeza abakinnyi 13 bose mu cyiciro cy’abagabo kuko mu bagore bataratangira guhatana muri iki cyiciro.

Biteganyijwe ko amanjora y’ ubutaha azabera  mu Kigo cy’urubyiruko cya Vision JN i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba taliki 09 Ukwakira 2022. Taliki 16 Ukwakira 2022 hazaba hagezweho Intara y’Iburasirazuba aho amajonjora azabera i Kayonza. Taliki 23 Ukwakira 2022, amajonjora azabera i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo naho taliki 30 Ukwakira 2022, amajonjora asorezwe i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Amafoto

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27