Koga: Ikipe ya CS Karongi ni yo yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 17, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda ni ryo ryabimburiye andi mashyirahamwe y’imikino gutegura irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 29  abari mu muryango mugari wa siporo yaba abakinnyi, abatoza, abayobozi  n’abakunzi b’imikino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa  “Genocide Memorial Swimming Championship 2023” ryabereye muri Green Hills Academy i Nyarutarama taliki 15 Mata 2023.

Abakinnyi  basaga 130 bari baturutse mu makipe 10 ni bo bitabiriye bakaba bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka.

Ikipe ya CS Karongi ni yo yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na Mako Sharks SC naho ku mwanya wa 3 haza ikipe ya Les Dauphins SC.

Ikipe ya CS Karongi

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela yatangaje ko irushanwa ryagenze neza. Yakomeje avuga ko abitabiriye benshi ari abakiri bato  ko uyu ari umwanya mwiza wo kubabwira amateka y’igihugu bagakura bayazi ndetse bakamenya n’uko bagomba kwitwara ubundi bagafatanya n’abandi mu guteza imbere igihugu.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Niyonkuru Zephanie yagaragaje ko iri rushanwa ryo Koga ari ryo ryabimburiye andi yateguwe muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka  ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Niyonkuru Zephanie

Yakomeje avuga ko bishimiye uburyo iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi benshi kandi bamwe bakaza baherekejwe n’ababyeyi  babo. Ati : “Ubutumwa rero twabahaye ni uko tugomba kwibuka twiyubaka ariko tunarwanya   ingengabitekerezo ya Jenoside tunahangana n’abakiyipfobya.”

Niyonkuru yavuze ko iyi gahunda y’imikino yo kwibuka izakomeza  mu yandi mashyirahamwe y’imikino  agera kuri 17 .

Irushanwa ryo kwibuka rizakurikiraho  ni iryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis  rikazaba taliki 22 Mata 2023.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 17, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE