Karate: Irushanwa ryo Kwibuka ryitabiriwe n’abakinnyi 219

Karate: Irushanwa ryo Kwibuka ryitabiriwe n’abakinnyi 219

Buri mwaka amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda  hategurwa imikino yo Kwibuka abari mu muryango mugari wa Siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku Cyumweru taliki 15 Gicurasi 2022, ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wa Karate mu Rwanda  “FERWAKA” ryateguye irushanwa ryo Kwibuka  “Karate Genocide Memorial Tournament 2022”, iri rushanwa ryabereye muri Lycée de Kigali  ryitabiriwe n’abakinnyi 219.

Nyuma yo gukina mu byiciro bitandukanye, mu kwiyereka “Kata” mu bagabo, Niyitanga Halifa yabaye uwa mbere, akurikirwa na Gusenga Yves Bartrand naho Nyirumuringa Aimé na Nsabimana Samuel basoreza ku mwanya wa 3.

Mu bagore, uwa mbere yabaye Uwase Razia akurikirwa na Mukangoboka Marie Solange naho Abayisenga  na Yezakuzwe Ruth baza ku mwanya wa 3.

Muri iki  cyiciro cyo kwiyereka “Kata”, ikipe ya Zen Karate-Do yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na  The Champion Karate-Do naho UR Huye na Police Karate-Do zisoreza ku mwanya wa 3.

Mu cyiciro cyo kurwana “Kumite” mu bagore, Ishimwe Sandrine yegukanye umwanya wa  mbere akurikirwa  na Gashagaza Solange naho Niyonkuru na Mukangoboka Marie Solange baza ku mwanya wa 3.

Mu bagabo mu cyiciro cyo kurwana “Kumite”, ikipe ya Okapi  yabaye iya mbere ikurikirwa na UR Huye naho The Champions na Mamaru Kicukiro Karate Do ziza ku mwanya wa 3.

Visi Perezida wa FERWAKA, Karamaga Barnabé yagaragaje ko iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi benshi ugererayije n’amarushanwa yabanje.

Visi Perezida wa FERWAKA, Karamaga Barnabe

Yakomeje ashishikariza abitabiriye iri rushanwa ryo Kwibuka  gukomeza kurangwa n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda igihugu cyifuza ndetse no gufata iya mbere mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside  mu miryango bavukamo, mu bigo bigamo, aho bakora n’ahandi hose bagera  kuko uruhare rwa buri muntu rukenewe kugira ngo Jenoside ntizongere kuba ukundi.

Abibukwa by’umwihariko muri Karate

Mu bari mu muryango mugari wa Karate bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari Gahamanyi Jean Leonard, Kagabo Clement, Nduwumwe Aimé,  Nduwumwe Ange, Ndawumwe Angelique, Nyamuvugwa Joseph, Rurangira Emile, Rurangisa Aimable, Kalisa Jean Marie Vianney, Butare Emmanuel, Rwiyegura Ange,  Rwakayiro Yves,  Nyiribakwe Emile na Niyonzima Etienne.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27