Ishyaka Democratic Green Party ryizeye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ishyaka Democratic Green Party ryizeye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ishyaka  Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party Rwanda) rivuga ko rifite icyizere cyo kuzatsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku ya  15 Nyakanga 2024, kuko kugeza ubu hari ubunararibonye bamaze kugira.

Ni ibyatangajwe ku wa 17 Ukuboza, mu Karere ka Gasabo, ubwo hatorwaga abahagarariye abagore ku rwego rw’Igihugu mu Ishyaka Democratic Green Party Rwanda.

Hon.Dr Frank Habineza, Umuyobozi  w’Ishyaka Democratic Green Party, avuga ko kugeza ubu bafite icyizere  cyo kuzatsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu kuko ishyaka rye rihagaze neza ndetse  ko  bafite inzego zigera kuri ebyiri zizabafasha kwiyamamaza n’ubunararibonye bw’imyaka itanu mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati: ”Dufite icyizere gikomeye cyane kiruse icyo twari dufite umwaka ushize, kuko ubushize twagiye mu matora tudafite izi nzego haba iz’abagore ndetse n’uzurubyiruko kuko twari dufite iz’ishyaka gusa. Urumva ko muri ariya matora ya 2024 ishyaka ryacu rizaba ryemye cyane. N’ikindi tutahisha, tumaze imyaka itanu mu Nteko Ishinga Amategeko, ni ubundi bunararibonye kuko twabonye uko Leta ikora.”

Mu Ishyaka DGPR batoye inzego z’abagore

Yongeyeho ko mu Nteko Ishinga Amategeko habaye ahantu heza cyane ku ishyaka rye kuko Inteko ishinzwe kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, ko byarushijeho kubaha ubunararibonye buzatuma batsinda amatora.

Hon. Dr Frank Habineza akomeza ashima Leta y’u Rwanda kuko hari imigabo n’imigambi bari bafite ubwo biyamamazaga yagezweho; kuva bagera mu Nteko  Ishinga Amategeko hari byinshi byashyizwe mu bikorwa birimo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri(school feeding) no kugabanya umusoro ku butaka n’inzu.

Ati: ”Ubushize twiyamamaza twavugaga ko nidutsinda tuzagaburira abana ku ishuri kuko twabonaga ko abana kwiga bashonje ari ikibazo, kandi turashimira Leta y’u Rwanda kuko ubu umwana ku ishuri ararya. Ikindi twavugaga ibyo gukuraho umusoro w’ubutaka tubonye ko bizananirana dusaba ko bawugabanya ukava kuri 300 ukagera ku ijana, hazamo izindi tekinike ntibyahita bikunda ariko dukomeza gukora ubuvugizi Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi irabigabanya ibishyira kuri 80.”

Yongeyeho ko nubwo hari ibitaragerwaho bikiri mu isuzimiro bazabigeza ku Banyarwanda mu minsi izaza ariko ngo ibirenze 70% byagezweho.

Yasabye Abanyarwanda kumva ko amatora ari uburyo bwo kubaka Igihugu bakazayakora  mu mutuzo n’amahoro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27