Ingo 85.1% zimaze guhabwa amashanyarazi zivuye kuri 64.53%

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 19, 2025
  • Hashize amezi 9
Image

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG igaragaza ko mu bimaze gukorwa by’ingenzi harimo kuba ingo zigera kuri 85.1% zimaze guhabwa amashanyarazi zivuye kuri 64.53% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Iyo sosiyete itangaza ko ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bigeze ku kigero cyo hejuru kandi birakomeje.

Umuyobozi wa REG Armand Zingiro yagize ati: “Mu myaka 5, twavuye ku ngo 64,53% tugera kuri 85,1% zifite amashanyarazi, bisobanuye ko mu myaka 5 ishize hiyongereyeho 19.67% bikaba ari igisobanuro gikomeye cy’ibikorwa byinshi byakozwe.

Muri izo ngo harimo izifatira ku muyoboro mugari zingana na 59.9% n’izifatira ku mirasire y’izuba 25.1%.”

Yongeyeho ati: “Kugeza ubu dufite ingufu z’amashanyarazi zingana na 467.142 MW tuvuye kuri 238,36 MW muri 2020/2021 tukaba duteganya ko ubwo bushobozi buzaba bugeze kuri 1,066 MW mu mwaka wa 2034 nk’uko biteganyijwe mu cyerekezo cy’Ikigo (2024-2034).”

Ingomero zikomeje kongerwa, muri gahunda yo kurushaho kongera amashanyarazi.

Yagize ati: “Dufite ingomero zirimo kubakwa, iziri mu nyigo ndetse n’iziteganyijwe harimo Nyabarongo II (43.5 MW), umushinga ugeze ku kigero cya 57%.”

Hari kandi Rukarara VI HP (9.7MW), umushinga ugeze ku kigero cya 26%. Nyirahindwe HPP (0.909 Mw) Umushinga ugeze ku kigero cya 71%. Rusizi III HEP (206 MW) duhuriyeho n’u Burundi na DRC: imirimo yaratangiye ariko iragenda buhoro kubera ibibazo bya politiki biri mu bihugu bihuriye kuri uyu mushinga.

Ingomero ziri mu nyigo harimo kwagura urugomero rwa Ntaruka HPP, inyigo yaratangiye izarangira mu mwaka utaha ikazagaragaza ubushobozi nyongera bwa ruriya rugomero.

Inganda z’amashanyarazi ziteganyijwe ni Mpanga Solar PV (30 MW), Nyabarongo 2 Solar PV (200 MW), Izuba CB Energy Rwanda (4.13 MW), Nyundo (4.5 MW), Base 1          (2.9 MW), Rukore (2 MW), Rucanzogera (1.9 MW), Muvumba Multipurpose Dam (1MW) na Nyirahindwe 2 (0.359 MW).

Mu rwego rwo kwongera ibikoresho no gusimbuza ibishaje birimo gukorwa mu buryo byavuye kuri kilometero 944,39 mu mwaka wa 2020/2021 bigeze kuri kilometero 1,158

Kugeza ubu hamaze kubakwa kilometero 38,358.83 harimo kilometero 12,645.40 z’imiyoboro iringaniye na kilometero 25,713.43 z’imiyoboro mito.

Ibiteganywa mu kongera umuriro w’amashanyarazi

Turateganya kongerera ubushobozi imiyoboro iringaniye ya ‘single phase’ yose ikaba ‘three phases’. Icyiciro cya mbere cy’umushinga wo kongera ubushobozi imiyoboro iringaniye cyararangiye mu Ntara y’Uburasirazuba

Ikindi REG iteganya ni ugusimbura amapoto ashaje n’atujuje ubuziranenge, icyo kigo kikaba cyarafashe ingamba zo guhuza ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’ibikoresho bitujuje ubuziranenge

Hari n’imishinga by’umwihariko REG irimo gushyira mu bikorwa nk’imiyoboro iringaniye ica mu butaka irimo kuvugururwa muri Nyarugenge, imirimo igeze kuri 65%.

Mu Mujyi wa Kigali gusana imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi, imirimo igeze kuri 67%, kandi imiyobo y’amasitatiyo azakomeza gutunganywa no kwagurwa  hirya no hino mu gihugu.

Amakusanyirizo

Kugeza ubu hamaze kubakwa sitasiyo 37 zifasha REG gukwirakwiza amashanyarazi mu duce twose tw’Igihugu.

Hari 8 zirimo kubakwa ari zo Rubavu, Bwishyura, SPLK Phase 3, Muhanga, Gicumbi, Nyagatare, Huye na Kirehe.

Sitasiyo 8 zirimo kongererwa ubushobozi ngo zijyane n’icyerekezo cy’Igihugu mu kongera amashanyarazi ari zo Kigoma, Birembo, Rukarara, Kibuye, Rwinkwavu, Gabiro, Gisagara, Kibogora.

Ikigo cy’Igihugu cyo gukwirakwiza amashanyarazi, gifite icyerekezo cyo kugabanya ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi hasimbuzwa ibyuma bifite ingufu nkeya, kongera amasoko atanga ingufu zitangiza ibidukikije.

Gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda (NEP) no gukomeza gutsura ubufatanye bw’Akarere hubakwa imiyoboro migari ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi.

Uruganda Shema Power Lake Kivu rwatangiye gutanga amashanyarazi angana na Megawatt 56
Ingomero z’amashanyarazi zikomeje kongerwa ngo agezwe hirya no hino
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 19, 2025
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE