Ingengabihe ya Shampiyona y’abagore 2023/24 yagiye ahagaragara

Ingengabihe ya Shampiyona y’abagore 2023/24 yagiye ahagaragara

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 3 ukwakira 2023, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagarara uburyo amakipe azahura mu mwaka w’imikino mushya wa 2023/24 muri shampiyona y’abagore.

Umukino wa Rayon sports WFC na AS Kigali WFC witezwe cyane muri shampiyona y’abagore, uteganyijwe ku munsi wa kabiri wa Shampiyona, tariki 14 Ukwakira 2023, Ikipe ya Rayon Sports WFC ni yo izakira uyu mukino mu nzove saa munani z’amanywa (14h00).

As Kigali WFC ifite igikombe giheruka muri shampiyona izatangira yakira Rambura WFC saa 14H00, kuri Kigali Pele Stadium.

Rayon Sports WFC na As Kigali zizahura ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona

Rayon sport WFC izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka izatangira yakirwa na ES Mutunda WFC saa 14H00 i Mutunda.

Uyu mwaka mushya w’imikino witezwemo guhangana kwa AS kigali WFC na Rayon sports WFC izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Gahunda yose y’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu, tariki 7 ukwakira 2023

Inyemera WFC vs Kamonyi WFC ( Gicumbi Stadium,14:00)

As Kigali WFC vs Rambura WFC (Kigali Pele Stadium, 14:00)

Bugesera WFC vs Gakenke WFC (Mayange ,14:00)

ES Mutunda WFC vs Rayon Sports WFC (Mutunda,14:00)

Fatima WFC vs Indahangarwa WFC (Ubworoherane,14:00)

Ku Cyumweru, tariki 8 ukwakira 2023

APAER WFC vs IPM WFC (Rugende,14:00).

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27