Imikino y’Abakozi : RwandAir FC  na REG BBC zegukanye irushanwa ryo Kwibuka

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 5, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image
Ikipe ya RwandAir FC ubwo yari imaze gushyikirizwa igikombe

Ikipe ya RwandAir FC mu mupira w’amaguru mu bagabo na REG BBC mu bagore ni zo zegukanye irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka abari muri siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda “ARPST” ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” na Komite Olempike y’u Rwanda, ryabaye kuva  taliki 02 kugeza 04 Kamena 2023.   

Muri iri rushanwa hakinwe umupira w’amaguru mu bagabo ahari amakipe 6 ari yo RBC, RwandAir, BK, Ubumwe Grande Hotel, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” na Eawassca (Kenya) naho muri Basketball mu bagore hari amakipe 4 ari yo REG, Cok, RSSB na Kaminuza y’u Rwanda “UR”.

Mu mupira w’amaguru, ikipe ya RwandAir FC  yitwaye neza yegukana igikombe itsinze Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu minota 90. Ikipe ya RBC yabonye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutera mpaga Eawassca FC yo muri Kenya.

Muri Basketball, ikipe ya REG BBC  ni yo yegukanye igikombe itsinze  RSSB ku mukino wa nyuma. Muri iki cyiciro, UR yabaye iya Gatatu.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 5, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE