Ikipe ya NISR ni yo izaserukira u Rwanda mu mikino y’abakozi muri Afurika

Ikipe ya NISR ni yo izaserukira u Rwanda mu mikino y’abakozi muri Afurika

Kuri iki Cyumweru taliki 13 Werurwe 2022,  ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare  “NISR” mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagabo irahaguruka mu Rwanda yerekeza i Alger muri Algeria aho igiye kwitabira imikino mpuzamahanga y’abakozi.

Iyi mikino biteganyijwe ko izatangira taliki 15 isozwe 21 Werurwe 2022. Ibihugu 10 ni byo byemeje ko bizitabira birimo Tunisia, Algeria, u Rwanda, Gambia, Burukina Faso, Cameroun, Congo Brazzaville, Eritrea, Sahara Republic na Senegal.

Perezida w’ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda “ARPST”, Mpamo Thierry wahagarutse mu Rwanda taliki 12 Werurwe 2022, mbere yo kwerekeza muri Algeria yatangaje ko  ikipe ya NISR izahagararira u Rwanda yiteguye neza kandi icyifuzo  ari uko igomba kwitwara neza ikegukana gikombe igahesha igihugu ishema.

Perezida w’ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda “ARPST”, Mpamo Thierry (ibumoso)

Uretse gukina, Mpamo avuga ko uyu uzaba ari n’umwanya mwiza wo guhura ku bakozi  bakaganira bakungurana ibitekerezo  aho abakozi bo mu Rwanda bazareba uko ab’ahandi bitwara.

Ikipe ya NISR ni yo yegukanye igikombe itsinze RwandAir igitego 1-0,  mu mikino yasojwe mu Kuboza 2021. Ikipe ya RwandAir na yo ikaba yari ifite itike yo kwitabira iyi mikino y’Afurika ariko bagira ikibazo cy’amikoro.

Ikipe ya RwandAir itarabashije kwitabira imikino y’Afurika

Perezida wa ARPST yavuze ko muri RwandAir babamenyesheje ko bagize ikibazo cy’amikoro make bituma ikipe itazabasha kwitabira aya marushanwa.

Agaruka ku bufasha batanga ku makipe yitabira iyi mikino, Mpamo yavuze ko babishyurira amafaranga yo kwiyandikisha ubundi bakazanabafasha mu bijyanye n’ingendo bageze aho bagiye gukinira ariko amatike y’indege ndetse n’icumbi byose amakipe yiyishyurira.

Ubwo iyi mikino yaherukaga kuba mu Kuboza 2019 aho yari yabereye muri Tunisia, kugeza ubu amakipe  y’umupira w’amaguru akaba ari yo yitabira.

Perezida wa ARPST, Mpamo Thierry avuga ko mu nama bazagirira muri Algeria bazasaba ko Basketball ndetse na Volleyball byakwiyongeramo ubundi nk’u Rwanda bakaba bifuza ko imikino izakurikiraho mu Kuboza 2022 yazabera i Kigali.

Ati : “Minisiteri ya Siporo twarabibamenyesheje ndetse  n’izindi nzego dutegereje  ko bazabitwemerera.”

 Kuva taliki 18 Werurwe 2022 ni bwo biteganyijwe ko shampiyona y’imikino y’abakozi mu Rwanda izatangira aho amakipe 68 azakina iyi shampiyona mu mupira w’amaguru, Volleyball na Basketball mu bagabo n’abagore.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27