Igikombe cy’Amahoro 2022: Rayon Sports  na AS Kigali zageze muri ½

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 3, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Bugesera FC 0-2 Rayon Sports (0-3)

Gasogi United 1-1 AS Kigali (1-2)

Taliki 04-05-2022

APR FC-Marines FC (Nyamirambo-15h00)

Taliki 05-05-2022

Police FC-Etoile de l’Est FC (Nyamirambo-15h00)

Ikipe ya Rayon Sports   na AS Kigali nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ya ¼  zakomeje muri ½ cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2022.

Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 3-0 mu mikino yombi. Umukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade ya Bugesera taliki 03 Gicurasi 2022, Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Musa Esenu na Willy Onana, birangira iyi kipe ikatishije itike ya ½ cy’irangiza ku bitego 3-0 kuko umukino ubanza yari yatsinze igitego 1-0.

Ikipe ya AS Kigali nayo yakomeje muri ½ cy’irangiza nyuma yo gusezerera ikipe ya Gasogi United muri ¼  ku bitego 2-1 mu mikino yombi.

Undi mukino wa ¼ biteganyijwe ko uba kuri uyu wa Gatatu taliki 4 Gicurasi 2022 aho APR FC ikina na Marines FC (15h00) kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino usoza wa ¼ uzaba ejo taliki 05 Gicurasi 2022 aho ikipe ya Police FC izakira Etoile de l’Est FC (15h00) kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Imikino ya ¼  ibanza, Police FC yari yatsinze Etoile de l’est FC ibitego 2-1 naho APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-0.

Ikipe ikomeza hagati ya APR FC na Marines  FC izahura na Rayon Sports muri ½ naho izakomeza hagati ya Police FC na Etoile de l’Est FC izahura na AS Kigali.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 3, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE