Ibinini bya Paracetamol bivugwaho virusi yica ntibyageze mu Rwanda

Ibinini bya Paracetamol bivugwaho virusi yica ntibyageze mu Rwanda

Ubuyobozi bw’lkigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) bwatangaje ko ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 bivugwaho kugira virusi yica yitwa ‘Machupo’ bitaragera ku isoko ry’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa Rwanda FDA butangaza ko bwamenye iby’ayo makuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ariko akaba atari nabwo bwa mbere akwirakwijwe kuko amaze imyaka irindwi akwirakwizwa mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Rwanda FDA yamenyesheje abantu bose ko nta bwoko bw’iyo miti ya Paracetamol buri ku isoko ry’u Rwanda.

Ubuyobozi bwagize buti: “Ayo makuru akwirakwizwa akaba ari ibinyoma kandi adashingiye ku bumenyi cyangwa ubuhanga ubwo ari bwo bwose.”

Rwanda FDA irizeza abaturarwanda bose ko imiti yose igenzurwa mbere yuko ishyirwa ku isoko kandi igakomeza gukorerwa ubugenzuzi na nyuma yo kugera ku isoko.

Ubuyobozi bw’icyo kigo kandi bwijeje ko buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imiti yose iri ku isoko ry’u Rwanda ibe yujuje ubuziranenge.

Icyo gihuha cyaciye igikuba ku Isi kubera uburyo virusi ya Machupo ivugwaho kuba ari mbi cyane kandi uwayanduye imwica nabi, ahinda umuriro mwinshi no kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa.

Uretse ibyo bimenyetso by’ibanze, uwafashwe n’iyo virusi ababara umutwe, imitsi ye ikaryaryata ndete ikanamubabaza (myalgia), no kubabara cyane mu ngingo (arthralgia).

Ku barwayi bamwe na bamwe, usanga ibimenyetso byo kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru gukomereka mu muhogo, mu nda no mu myanya myibarukiro.

Hari bamwe birangira batakaje ubushobozi bwo kuyobora imitsi yabo, bagafatwa n’igicuri , gutitira n’ibindi. Urupfu rushobora kubaho nyuma y’amasaha make gusa cyangwa iminsi mike nyuma yo kugaragaza ibyo bimenyetso.

Ibimenyetso ushobora kubimarana icyumweru kimwe gusa nyuma y’ikindi cyumweru iyo virusi imara yaritse mu mubiri irimo gukura.

Mu mwaka wa 2017 ni bwo ayo makuru yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zo mu bihugu bitandukanye ku Isi, ariko inzego z’ubuzima zabyo zigashimangira ko nta bushakashatsi bwigeze bukorwa ngo bwemeze ko ibyo binini byaba bifite virusi ya Machupo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27