Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7.3% muri Nzeri uyu mwaka

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7.3% muri Nzeri uyu mwaka

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku masoko byazamutseho 7.3% muri Nzeri 2025, ugereranyije n’ukwezi nkuko umwaka ushize, ndetse bikaba byariyongereye ugereranyije na 7.1% byariho mu kwezi gushize kwa Kanama.

Raporo ya NISR yagaragaje ko ibiciro byazamutse ahanini bishingiye ku biciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutse ku kigero cya 4.2%, bikaba byarazamutseho 1.3% ugereranyije n’ukwezi gushize.

Ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15% ugereranyije n’umwaka ushize, bikaba byarazamutseho 1.6% ugereranyije n’ukwezi gushize.

Muri Nzeri ibiciro by’amacumbi, amazi, amashanyarazi,  na gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho  4.1%  mu gihe ibiciro by’ubwikorezi byazamutseho 8.6%, bikaba byarazamutseho 1.7% ugereranyije na Kanama.

Ubuvuzi bwazamutseho 71.1%, amaresitora n’amahoteli azamuka 17.7% ariko agira igabanyuka rya 0.1% ugereranyije no muri Kanama.

Iyo raporo kandi igaragaza ko ibicuruzwa by’imbere mu gihugu byazamutseho 6.5% mu 2025, bikaba byarazamutseho 1.3% ugereranyije na Kanama, mu gihe ibicuruzwa byavuye hanze byazamutseho 9.5%, ibiciro by’ingufu bizamukaho 4.5%, bikaba byariyongereyeho 0.4 % ugereranyije n’ukwezi gushize.

Ibiciro mu byaro muri Nzeri 2025, byiyongereyeho 5,5% ugereranyije na Nzeri 2024, mu gihe muri Kanama byiyongereyeho 5,9%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nzeri 2025 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,9%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 54,8% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 16,3%.

NISR yagaragaje ko ugereranyije Nzeri 2025 na Kanama 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,2%, iri zamuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,7%.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27