Huye: Munyenyezi Beatrice yakatiwe igifungo cya burundu

Huye: Munyenyezi Beatrice yakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024, rwakatiye igifungo cya burundu   Munyenyezi Béatrice nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Munyenyezi  yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2021, nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka 10 yari yarahawe azira kubeshya Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’ubutabera.

Ibyaha ashinjwa akaba yarabikoreye muri Komini Ngoma mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku bijyanye n’ibyo byaha, Munyenyezi yari akuriranyweho ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Birimo icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. 

Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bw’Amerika.

Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. 

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Munyenyezi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yari umunyamuryango w’Ishyaka ryari ku Butegetsi “MRND”.

Ni umugore wa Sharon Ntahobari akaba umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango na we ushinjwa ibyaha bikomeye bya Jenoside. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27