Hatowe Komite nshya ya Komisiyo y’abakinnyi muri RNOSC
Kuri iki Cyumweru taliki 12 Gashyantare 2023 ku cyicaro cya Komite Olempike y’u Rwanda “RNOSC” i Remera habereye igikorwa cy’amatora ya Komite nyobozi nshya ya Komisiyo y’abakinnyi muri RNOSC.
Komite nshya igizwe na Mugabe Aristide (Basketball) watorewe kuba Perezida. Visi Perezida yabaye Yankurije Marthe, OLY (Athletics). Ku mwanya w’ Umunyamabanga hatowe Igihozo Cyuzuzo Yvette (Volleyball).



Hatowe kandi n’Abajyanama ari bo Maniraguha Eloi, OLY (Swimming), Uwayo Clarisse (Taekwondo) na Semana Jean (Sitting Volleyball).



Komite nyobozi icyuye igihe ikaba yari iyobowe na Ntagengwa Olivier (Volleyball).
Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike “IOC” igaragaza ko inshingano za komisiyo y’abakinnyi ari ukuvuganira bagenzi babo kugira ngo bageze ibitekerezo byabo muri Komite Olempike.








