Handball: Umwaka w’imikino wa 2023 ugiye gutangizwa n’irushanwa ryo ku mucanga

Handball: Umwaka w’imikino wa 2023 ugiye gutangizwa n’irushanwa ryo ku mucanga

Mu mpera z’iki Cyumweru taliki 07 na 08 Mutarama 2023 mu Karere ka Rubavu hateganyijwe irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga “Rubavu Beach Handball 2023” akaba ari ryo rushanwa ribimburiye ayandi muri uyu mwaka w’imikino wa 2023.

Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”,  iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 11 mu bagore n’abagabo.

Mu bagabo hari amakipe 7 ari yo Police HBC, Tengo HBC, Vision JN HBC, UR Huye, UR Rukara, ES Kigoma na ADEGI HBC. Mu bagore hari amakipe 4 ari yo UR Huye, UR Rukara, Kiziguro SS na ES Mukingi.

Gahunda y’imikino

Iri rushanwa ryabanjirijwe n’amahugurwa  y’abatoza kuri Handball ikinirwa ku mucanga “Beach Handball” aho yatangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 06 Mutarama 2023 akazasozwa ku Cyumweru taliki 08 Mutarama 2023.

Irushanwa rya “Rubavu Beach Handball” ryaherukaga kuba mu Kwakira 2021 aho ryari ryitabiriwe n’amakipe 18 harimo 10 y’abagabo na 8 mu bagore. Ikipe ya Police HBC mu bagabo na UR Rukara mu bagore ni zo zitwaye neza zegukana igikombe.

Ikipe ya Police HBC
Ikipe ya UR Rukara
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27