Handball: Police HBC na Kiziguro SS zegukanye irushanwa ryo ku mucanga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 10, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image
Ikipe ya Police HBC yegukanye igikombe

Ikipe ya Police HBC mu bagabo  na Kiziguro SS mu bagore  ni zo zegukanye irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga “Rubavu Beach Handball”.

Iri rushanwa ryagombaga  kuba muri 2022 rigasubikwa ryabereye i Rubavu taliki 07 na 08 Mutarama 2023 rikaba ryarateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda “RNOSC”.

Mu bagabo, irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo Police HBC, Vision JN HBC, Tengo HBC, ES Kigoma  na UR HBC. Aya makipe yakinnye hagati yayo hanyuma 4 ya mbere akomeza muri ½  cy’irangiza.

Mu mikino ya ½, ikipe ya Police HBC yatsinze ES Kigoma amanota 2-1 naho ikipe ya Vision JN HBC itsinda Tengo HBC amanota 2-0.

Ku mukino wa nyuma, ikipe ya Police HBC yari ifite  igikombe giheruka yitwaye neza itsinda Vision JN HBC  amanota 2-0.

Nyuma yo kwisubiza igikombe yari yegukanye muri 2021, umutoza mukuru wa Police HBC, Ntabanganyimana Antoine yatangaje ko bishimiye kwisubiza iki gikombe  gusa bitari byoroshye kuko amakipe yari afite abakinnyi bakomeye. Ati : “Mwabibonye muri ½ twakomeje dutsinze ES Kigoma kuri penaliti tuyirusha igitego 1.”

Umutoza mukuru wa Police HBC, Ntabanganyimana Antoine

Akomeza avuga ko  gutangira umwaka batwara igikombe ari intangiriro nziza kuko hari amarushanwa atandukanye bitegura mu minsi iri imbere. Ati:“Biduhaye inzira  n’umurongo mwiza wo gukomeza kwitwara neza.”

Kiziguro SS yegukanye igikombe ku nshuro ya mbere

Mu  bagore iri  rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 3  ari yo UR HBC, ES Mukingi na Kiziguro SS. Nyuma yo gukina hagati yayo. Ikipe ya Kiziguro SS na ES Mukingi ni zo zakinnye umukino wa nyuma aho  Kiziguro SS yitwaye neza itsinda ES Mukingi amanota 2-0. Ikipe ya UR Rukara  ni yo yari yegukanye igikombe giheruka muri 2021.

Umutoza mukuru wa Kiziguro SS, Sindayigaya Aphrodice yatangaje ko irushanwa n’ubwo ryari ryitabiriwe n’amakipe make ariko ryari rikomeye kuko abakinnyi  basaga n’abajya kunganya ubushobozi.

Yakomeje avuga ko batari bamenyereye gukina uyu mukino ariko bahawe amahugurwa bituma barushaho kwitegura. Avuga ko ikibazo ari ibibuga ariko mu mahugurwa bahawe beretswe uburyo bakwikorera ubwabo  ikibuga kugira ngo  barusheho kwitegura.

Umutoza mukuru wa Kiziguro SS, Sindayigaya Aphrodice (Ubanza ibumoso)

Ikipe ya Kiziguro SS mu bagore imaze iminsi yitwara neza muri rusange yegukana ibikombe mu marushanwa atandukanye. Umutoza  Sindayigaya avuga ko babikesha abafatanyabikorwa batandukanye barimo Akarere ka Gatsibo kabahora hafi ndetse n’umuterankunga “Gamico Ltd”. Ati : “Abana nta kibazo bafite kandi tugerageza gukora imyitozo ku rwego ruri hejuru.”

Iri rushanwa ryabanjirijwe n’amahugurwa   y’abatoza kuri Handball ikinirwa ku mucanga “Beach Handball” aho yatangiye taliki 06 asozwa 08 Mutarama 2023.

Aya mahugurwa yibanze ku bumenyi bw’ibanze “Basic Beach Handball Coaching Course” yitabiriwe n’abatoza ndetse n’abasifuzi bagera kuri 35 akaba yarakurikiranwe mu buryo bw’ikoranabuhanga na Titus Kasekwa (Kenya), umuhuzabikorwa bya Beach Handball muri Zone 5 na 7 ndetse na Kamel Borgi (Tunisia), Perezida wa Komisiyo  ya Beach Handball mu Mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB”.

Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred  yatangaje ko bishimira uko irushanwa ryagenze kandi ko abakinnyi bagaragaje urwego rwiza.

Yagize ati : Muri gahunda  dufite ni uko tugira abakinnyi bakina Beach Handball gusa batavanga na Handball isanzwe. Twakoze amahugurwa y’ibanze ku mukino  wa Beach Handball kandi aya ni ategura andi yisumbuyeho.”

Twahirwa yavuze ko bagiranye ibiganiro na Komite Olempike y’u Rwanda  bigamije kureba uburyo bwihariye bafatanya mu kuzamura umukino wa Beach Handball.

Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa  yavuze ko kandi hari amarushanwa mpuzamahanga ateganyijwe kubera mu Rwanda  muri Kamena 2023.

Ati : “Twavuganye n’amakipe bemera gukora ibibuga, i Kiziguro  barabyemeye, Police HBC batwemereye ko bagiye kubitekerezaho, nibikorwa bizatuma umukino uzamuka.”

Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred  

Akomeza agira ati : “Turateganya kugirana  amasezerano n’Akarere ka Rubavu mu bijyanye no  kuzamura umukino wa Handball muri rusange harimo na Handball yo ku mucanga, twavuganye  na Vision JN isanzwe mu bikorwa byo guteza imbere imikino, turi guteganya kandi kohereza abatoza  hanze kugira ngo biyungure ubumenyi kuko  IHF na CAHB bashyize imbaraga mu guteza imbere Beach Handball.”

Kuba nta shampiyona yihariye ya  Beach Handball,Twahirwa avuga ko bifuza kongera amarushanwa akaba nk’abiri mu mwaka cyangwa akajya akinirwa muri “League”. Akomeza avuga ko uyu mwaka  kubera iryo rushanwa mpuzamahanga riteganyijwe, mbere y’uko riba bateganya ko mu ntangiriro za Gicurasi 2023 hazaba irindi rushanwa ari bwo bazatoranya abakinnyi bazifashishwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 10, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE