Handball: Ikipe y’u Rwanda yabonye itike y’igikombe cy’Isi
Uganda 39-50 Burundi
Misiri 64-14 Madagascar
Maroc 43-34 Libiya
Rwanda 30-30 Algeria
Taliki 04-09-2022
Imikino ya ½
Misiri-Burundi (BK Arena-17h00)
Maroc-Rwanda (BK Arena-19h00)
Ikipe y’u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 18 yakoze amateka ibona itike yo kuzitabira imikino y’igikombe cy’Isi « IHF Men’s Youth World Championship 2023 » nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’Afurika irimo kubera mu Rwanda « U-18 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022 » .
Ku wa Gatanu taliki 02 Nzeri 2022 uzahora ari umunsi w’amateka ku mukino wa Handball mu Rwanda. Kuri uyu munsi ni bwo habaye imikino ya nyuma mu matsinda aho ikipe y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Madagascar igatsindwa na Misiri yasabwaga gutsinda Algeria kugira ngo ibone itike ya ½ cy’irangiza ndetse n’itike y’igikombe cy’Isi.
Muri uyu mukino wari unogeye ijisho, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza inganya na Algeria ibitego 30 kuri 30 ihita ibona itike ya ½ kuko yasoreje ku mwanya wa kabiri mu itsinda B inyuma ya Misiri.


Muri iri tsinda B, ikipe ya Misiri yasoje itsinze imikino yayo yose aho yatsinze Madagascar ibitego 64 kuri 14.

Mu itsinda A, ikipe y’u Burundi yitwaye neza itsinda Uganda ibitego 50 kuri 39, Maroc itsinda Libiya ibitego 43 kuri 34. Maroc yasoreje ku mwanya wa mbere ikurikiwe n’u Burundi, ku mwanya wa 3 haza Uganda, Libiya isoreza ku mwanya wa nyuma.


Ikipe ya Misiri, u Rwanda, Maroc n’u Burundi nyuma yo gukomeza muri ½ cy’irangiza, aya makipe yakatishije n’itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi« IHF Men’s Youth World Championship 2023 » izabera muri Croatia umwaka utaha wa 2023.




Gahunda y’imikino ya ½
Kuri iki Cyumweru taliki 04 Nzeri 2022 ni bwo hateganyijwe imikino ya ½ cy’irangiza aho ikipe ya Misiri ikina n’u Burundi (17h00) naho ikipe y’u Rwanda ikine na Maroc (19h00), imikino yose irabera muri BK Arena.
Amafoto





