Handball: Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa U-17 yatangiye kwitegura imikino y’Akarere ka 5
Kuva taliki 25 kugeza 30 Mata 2023 Dar Es Salam mui Tanzania hazabera imikino y’Akarere ka 5 mu bakobwa batarengeje imyaka 17 mu mukino wa Handball “IHF Women U-17 Trophy Africa Zone 5”
Iri rushanwa nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB” rizitabirwa n’amakipe 10 agize aka Karere ka 5 ari yo Tanzania, Burundi, Kenya, Somalia, South Sudan, Djibouti, Ethiopia, Sudan, Uganda n’u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda yatagiye imyitozo
Abakinnyi 21 b’ikipe y’u Rwanda bari mu mwiherero mu Karere ka Huye aho batangiye imyitozo ku wa Gatanu taliki 14 Mata 2023. Iyi myitozo biteganyijwe ko izamara iminsi 10 izageza taliki 24 Mata 2023 ari bwo ikipe izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tanzania.



Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Bagirishya Anaclet yatangaje ko imyitozo irimo kugenda neza ndetse n’abakinnyi bagaragaza urwego rwiza. Ati : “Barimo kugaragaza urwego rwiza kandi bafite ishyaka n’ubushake bwo gukora kugira ngo duhuze umukino tuzabashe kwitwara neza.”
Akomeza avuga ko intego bafite ari ukwitwara neza bakegukana igikombe kuko ikipe ya mbere ni yo izahagararira Akarere ka 5 mu mikino y’Afurika. Ati : “ Nkurikije uko abakinnyi bahagaze dufite icyizere ko tuzitwara neza.”
Abakinnyi 21 bari mu mwiherero
Aba ni Tuyishime Belise (Kiziguro SS), Uwase Denyse (ISF Nyamasheke), Uwizeyimana Solange (GS Kitabi), Dushime Sandrine (GS Gahini), Uwase Valentine (ISF Nyamasheke), Hungurimana Clementine (GS Kitabi), Uwineza Florence (Kiziguro SS), Munderere Sharon (ISF Nyamasheke), Niyobuhungiro Marie Claudine (ISF Nyamasheke), Uwimana Chantal (GS Kitabi), Mwizerimana Noella (Kiziguro SS), Impuhwezimana Nadine (GS Gahini), Umutesi Esther (Kiziguro SS), Ineza Honorine (Kiziguro SS), Ibyishaka Cecile (TTC de la Salle), Uwase Divine (TTC de la Salle), Kuradusenge Esther (Kiziguro SS), Madine Gad (ISF Nyamasheke), Niyigena Joseline (Kiziguro SS), Dufimana Petite (ISF Nyamasheke) na Uwimana Philomène (GS Kitabi).


Umutoza mukuru ni Bagirishya Anaclet wungirijwe na Usengimana Richard na Nzayisenga Philbert.
