Handball: Ikipe y’u Rwanda U-17  yihaye intego yo kuzitwara neza mu mikino y’Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 17 mu mukino wa Handball yitwaye  neza yegukana igikombe cy’Akarere ka 5 “IHF Women U-17 Trophy Africa Zone 5” inabona itike y’imikino y’Afurika.

Nyuma yo gukora aya  mateka, iyi kipe yihaye intego yo kuzitwara neza mu mikino y’Afurika.

Iyi mikino y’Akarere ka 5 yabereye  i Dar es Salaam muri  Tanzania kuva taliki 25 kugeza 30 Mata 2023 aho yitabiriwe n’amakipe 8 ashyirwa mu matsinda abiri,  itsinda A ryari ririmo u Rwanda, Tanzania, Djibouti na South Sudan naho itsinda B ririmo  Ethiopia, Kenya, Burundi na Somalia.

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda imikino yose y’amajonjora isoza iyoboye urutonde. Iyi kipe yatsinze Djibouti ibitego 52 kuri 02, itsinda South Sudan ibitego 45 kuri 15 itera mpaga ikipe ya  Tanzania, ibitego 10 kuri 0.

Muri ½, ikipe y’u Rwanda U-17 yitwaye neza itsinda Ethiopia ibitego 47 kuri 06 naho ku mukino wa nyuma, itsinda u Burundi ibitego 38 kuri 13.

Ikipe y’u Rwanda U-17  yahise ikatisha itike yo kuzaserukira Akarere ka 5 mu mikino y’Afurika aho yasanze  ikipe ya Guinea (Zone 2) na Nigeria (Zone 3).

Taliki 23 kugeza 27 Gicurasi 2023 hateganyijwe imikino yo mu Karere ka 4 (Zone 4) izabera  i Libreville muri Gabon ahazahurira amakipe 6 ari yo Gabon, Central African Republic, Chad, RDC, Guinea Equatorial na São Tomé and Príncipe. Hazaba kandi n’imikino y’Akarere ka 6 (Zone 6) ikazabera i Johannesburg, South Africa  aho izitabirwa n’amakipe 9 ari yo South Africa, Lesotho, Mozambique, Zambia, Zimbabwe, Malawi, Namibia, Botswana na Eswatini.

Aya makipe yose namara kuboneka ni bwo hazatangazwa igihugu kizakira imikino y’Afurika ndetse n’igihe izabera.

Uko ikipe y’u Rwanda U-17 yakiriwe

Iyi kipe y’u Rwanda U-17 yegukanye igikombe cy’Akarere ka 5 nyuma y’uko n’ikipe y’abahungu mu batarengeje imyaka 20 yegukanye iki gikombe umwaka ushize wa 2022.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, taliki 01 Gicurasi 2023 ni bwo iyi kipe y’u Rwanda yagarutse i Kigali nyuma ku wa Kabiri, taliki 02 Gicurasi 2023 batambagije  Umujyi wa Kigali igikombe begukanye.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda U-17, Uwineza Florence yatangaje ko bagiye muri iri rushanwa bafite intego yo kwitwara neza bakerekana ko na bo bashoboye. Ati : “Turishimye rero ko intego twari twihaye twayigezeho”.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda U-17, Uwineza Florence

Akomeza avuga ko irushanwa rizakurikiraho riri ku rwego rw’Afurika aho bazahura n’amakipe yitwaye neza mu bindi bice, bakaba barihaye intego yo gukora cyane kugira ngo na ho bazitware neza.

Uwineza asaba  ko ubuyobozi  bwakomeza kubaba hafi kandi bakazategurirwa umwiherero uhagije kugira ngo bitegure kuko amakipe bazahura na yo ari  ku rwego rurenze urw’ayo batsinze.

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda U-17, Bagirishya Anaclet yagaragaje ko uyu ari umusaruro wo kwitegura bihagije kuko ubwo ikipe y’u Rwanda yaherukaga muri iyi mikino muri 2019 yari yabaye iya 3. Ati : “Icyo gihe nta bwo twabashije kubona itike y’imikino y’Afurika, twaragarutse rero turategura kandi murabona ko umusaruro uvuyemo ari mwiza”.

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda U-17, Bagirishya Anaclet

Agaruka ku kuba ikipe y’u Rwanda yaratsindaga amakipe byari bihanganye ibitego byinshi, umutoza Bagirishya yavuze ko  n’u Rwanda mu myaka ishize byarubagaho aho rwatsindwaga ibitego byinshi. Ati: “Natwe byatubayeho igihe kinini ariko ubu twateguye abakinnyi duhereye hasi, abenshi baba mu bigo by’amashuri bikina shampiyona y’igihugu, kubera kugira amahirwe yo gukina kenshi baramenyereye.”

Umutoza Bagirishya avuga ko intego bafite ari ukwitwara neza mu mikino y’Afurika  gusa atari ibintu byoroshye ari yo mpamvu basaba ubufasha bwo gukomeza kwitegura bahagahabwa igihe gihagije ubundi bakazitwara neza bakaba banabona itike y’igikombe cy’Isi.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, Twahirwa Alfred  yashimiye abagize uruhare kugira ngo iyi kipe yitware neza barimo abakinnyi, abatoza, ababyeyi ndetse n’ibigo by’amashuri byashyize imbaraga mu gutegura abakiri bato muri uyu mukino.

Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred 

Yakomeje avuga ko uyu ari umusaruro wa gahunda bihaye yo kubaka umukino wa Handball mu bakobwa bahereye mu bakiri bato. Ati : “Aba ni bo duhereyeho, ubutaha bazaba bari mu batarengeje imyaka 19 nyuma bakomereze mu ikipe nkuru”.

Twahirwa yavuze ko iyi kipe igomba kuzitegura bihagije imikino y’Afurika aho bazafatanya na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ndetse n’izindi nzego  kandi bizeye ko bizagenda neza.

Muri iyi minsi umukino wa Handball mu Rwanda uhagaze neza cyane cyane mu makipe y’abakiri bato, muri 2022, ikipe y’u Rwanda U-18 mu bahungu yageze ku mukino wa nyuma mu mikino y’Afurika yabereye mu Rwanda inabona itike y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 kizabera muri Croatia taliki 02 kugeza 13 Kanama 2023. Ikipe y’u Rwanda U-20 mu bahungu na yo yegukanye igikombe cy’Akarere ka 5.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE