Handball: Ikipe y’u Rwanda irakina umukino wa nyuma mu itsinda

Handball: Ikipe y’u Rwanda irakina umukino wa nyuma mu itsinda

Taliki 24-08-2022

Congo Brazzaville-Libiya (BK Arena-13h00

Algeria-Misiri (BK Arena-15h00)

Maroc-Angola (BK Arena-17h00)

Tunisia-Rwanda (BK Arena-19h00)

Kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Kanama 2022 harakinwa imikino ya nyuma mu matsinda mu mikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball “U-20 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022”.

Imikino iteganyijwe mu itsinda B, ikipe ya Congo Brazzaville irakina na Libiya (13h00). Aya makipe yombi yatsinzwe imikino ibiri ibanza. Buri kipe irifuza gutsinda kugira ngo isoreze ku mwanya wa 3 mu itsinda.

Undi mukino ni ugomba guhuza ikipe ya Algeria na Misiri  (15h00). Aya makipe yombi nyuma yo kwitwara neza akabona itike ya ½ cy’irangiza  zirakina zihatanira kuyobora itsinda.

Mbere y’imikino ya nyuma mu itsinda, ikipe ya Misiri iyoboye urutonde n’amanota 4, ikurikiwe na Algeria na yo ifite amanota 4 mu gihe ku mwanya wa 3 haza Congo Brazzaville naho ku mwanya wa 4 hakaza Libiya zose zifite ubusa.

Mu itsinda A, imikino iteganyijwe, ikipe ya Maroc irakina na Angola (17h00) naho ikipe ya Tunisia ikine n’ u Rwanda (19h00).Muri iri tsinda, ikipe ya Angola n’u Rwanda ziraba zisoje imikino yazo mu gihe ikipe ya Tunisia na Maroc ziza kuba zisigaje umukino umwe uzazihuza.

Kugeza ubu, ikipe ya Tunisia irayoboye n’amanota 2 inganya na Angola iri ku mwanya wa kabiri ndetse na Maroc iri ku mwanya wa 3. Ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 4 aho nta nota na rimwe ifite.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27