Handball: Hasojwe imikino y’amajonjora mu matsinda

Handball: Hasojwe imikino y’amajonjora mu matsinda
Ubwo ikipe y'u Rwanda yakinaga na Tunisia

Congo Brazzaville 21-23 Libiya

Algeria 27-39 Misiri

Maroc 26-32 Angola

Tunisia 43-26 Rwanda

Taliki 25-08-2022

Tunisia-Maroc (BK Arena-19h00)

Kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Kanama 2022 hakinwe imikino ya nyuma mu matsinda mu mikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball “U-20 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022”.

Mu itsinda A, ikipe ya  Angola yatsinze Maroc ibitego 32 kuri 26. Iyi kipe ya Angola yasoje imikino yayo uko ari 3 aho yatsinze u Rwanda na Maroc itsindwa na Tunisia.

Undi mukino wabaye, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na  Tunisia ibitego 43 kuri 26. Iyi kipe y’u Rwanda ikaba yaratsinzwe imikino yose uko ari itatu.

Muri iri tsinda hasigaye umukino  umwe ugomba guhuza Tunisia na Maroc kugira ngo hamenyekane amakipe agomba gukomeza muri ½ cy’irangiza.

Mu itsinda B, imikino y’amajonjora yarangiye. Mu mikino yabaye, ikipe ya Libiya yatsinze Congo Brazzaville ibitego 23 kuri 21.

Undi mukino wabaye, ikipe ya Misiri yatsinze Algeria ibitego 39 kuri 27. Nyuma y’uyu mukino, Misiri yazamutse iyoboye itsinda B ikurikiwe na Algeria.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane taliki 25 Kanama 2022 hakinwa umukino wo mu matsinda wari usigaye ugomba guhuza ikipe ya Tunisia na Maroc (19h00).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27