Handball: Gicumbi HBT na Kiziguro SS zisubije igikombe cy’Intwari
Ikipe ya Gicumbi HBT mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore zegukanye igikombe cy’irushanwa mu mukino wa Handball ryahariwe kuzirikana Intwari z’Igihugu “Handball Heroes Tournament 2023”. Aya makipe akaba yisubije iki gikombe kuko ni yo yari yacyegukanye umwaka ushize wa 2022.
Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Gicumbi taliki 04 na 05 Gashyantare 2023 ryari ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe “CHENO”.
Mu bagabo hitabiriye amakipe 9 aho yari agabanyije mu matsinda abiri. Itsinda A ryari rigizwe na St Martin Hanika, Gicumbi HBT, ADEGI na UR Huye naho itsinda B rigizwe na TTC de la Salle, Nyakabanda, Police HBC, APR HBC na UR Rukara.
Nyuma y’imikino y’amajonjora, amakipe 2 ya mbere muri buri tsinda yakomeje muri ½ cy’irangiza aho ikipe ya Gicumbi HBT yatsinze APR HBC ibitego 29 kuri 24 naho ikipe ya Police HBC itsinda ADEGI ibitego 36 kuri 14.


Ikipe ya APR HBC yegukanye umwanya wa 3 itsinze ikipe ya ADEGI ibitego 26 kuri 20.


Ikipe ya Gicumbi HBT yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Police HBC ibitego 44 kuri 29.



Umutoza mukuru wa Gicumbi HBT, Mudaharishema Sylvestre nyuma yo kwisubiza iki gikombe yatangaje ko ari ibyishimo kuko ari intego bihaye. Yakomeje avuga ko kwitwara neza babikesha imyiteguro myiza babifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kuko bubashyigikiye.

Muri 2022 nabwo aya makipe ni yo yari yahuriye ku mukino wa nyuma aho Gicumbi HBT yegukanye igikombe itsinze Police HBC 33 kuri 31.
Kiziguro SS na yo yisubije igikombe
Mu bagore iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 6 aho yari yashyizwe mu matsinda abiri, itsinda A ryari rigizwe na Gicumbi HBT, UR Huye na Kiziguro SS naho itsinda B rigizwe na TTC de la Salle, UR Rukara na Three Stars.
Nyuma y’imikino y’amajonjora, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda yakomeje muri ½ cy’irangiza aho ikipe ya Gicumbi HBT yatsinze UR Rukara ibitego 21 kuri 18 naho Kiziguro SS itsinda Three Stars ibitego 21kuri 12.


Ikipe ya Three Stars ni yo yegukanye umwanya wa 3 itsinze UR Rukara ibitego 22 kuri 20.
Ku mukino wa nyuma, ikipe ya Kiziguro SS yitwaye neza itsinda Gicumbi HBT ibitego 34 kuri 25. Iyi kipe ikaba yari yegukanye iki gikombe umwaka ushize wa 2022 itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya UR Rwamagana ibitego 29 kuri 14.




Umutoza wa Kiziguro SS, Sindayigaya Aphrodice yatangaje ko irushanwa ryagenze neza muri rusange. Agaruka ku mukino wa nyuma batsinzemo Gicumbi HBT yavuze ko utari woroshye kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe agendana mu manota nyuma bakaza gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi mu gice cya kabiri.
Akomeza avuga ko muri iki cyiciro, harimo guhangana cyane kuko nko mu guhatanira umwanya wa 3 hagati ya Three Stars na UR Rukara hitabajwe iminota y’inyongera.
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred yashimiye Gicumbi HBT yakiriye iri rushanwa anahishura ko ubusanzwe buri munyamuryango aba yemerewe kwakira amwe mu marushanwa ategurwa na FERWAHAND.
Yakomeje avuga ko Gicumbi HBT ku bufatanye n’Akarere ka Gicumbi bagaragaje ubushake binajyana n’uko muri aka Karere hari amateka yihariye ajyanye n’Intwari z’Igihugu.
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa yavuze ko iri rushanwa muri rusange ryagenze neza aho urwego rw’imikinire rwari hejuru ndetse n’abatuye i Gicumbi bitabiriye ari benshi akaba ari ibyo kwishimira.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi¸ Nzabonimpa Emmanuel yatangaje ko bishimiye ko ikipe yabo yisubije iki gikombe kuko bagiha agaciro gakomeye. Ati : “Turashimira abakinnyi, abatoza ku bwitange bwabo”.

Nzabonimpa avuga ko bagize ubushake basaba kwakira iri rushanwa bararihabwa ndetse bishimiye no kongera kuryegukana bakifuza ko bizakomeza.
Akomeza avuga ko nka Komite nyobozi ndetse na Njyanama y’Akarere bihaye intego yo kugarura umukino wa Handball i Gicumbi. Ati: “Iyi kipe tuzakomeza kuyishigikira bitababujije no kwita ku yindi mikino”.
Agaruka ku bwitabire bw’abaturage, Meya Nzabonimpa Emmanuel yagize ati : “Kuba abaturage baje kureba iyi mikino ari benshi ni ukuvuga ko ibyo turimo gukora birimo gushimisha abaturage kandi ni yo ntego ndetse ni inshingano, ibi byishimo rero bituma twumva dufite imbaraga zo kongera ibikorwa remezo bya siporo atari muri Handball gusa ahubwo no mu yindi mikino”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Déo nyuma y’iri rushanwa yatangaje ko ryagenze neza kandi bishimiye ko ryitabiriwe n’amakipe menshi mu byiciro byose, abagore n’abagabo ndetse n’abakiri bato.

Yakomeje agira ati: “Uyu mukino wa Handball urimo ishyaka, gusabana, ubutwari, urukundo, kugira intego no gufatanya mu byo abantu bakora, ibi bikaba bijyanye na za ndangagaciro remezo twemeza mu gihugu zirimo gukunda igihugu, ubumwe, gufatanya, gukora umurimo neza ugatanga umusaruro mwiza, ubupfura n’imyitwarire myiza”.
Iri rushanwa ry’Intwari mu mukino wa Handball ryatangiye gukinwa muri 2011, ikipe ya Police HBC ni yo ifite ibikombe byinshi (8) aho iheruka kwegukana iki gikombe muri 2020.