Handball: Amakipe 17 ni yo azitabira irushanwa ry’Intwari 2023

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 2, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image

Mu mpera z’iki Cyumweru taliki 04 na 05 Gashyantare  2023 mu Karere ka Gicumbi hazabera  irushanwa mu mukino wa Handball ryahariwe kuzirikana Intwari z’Igihugu  “Handball Heroes Tournament 2023”.

Iri rushanwa ritegurwa buri mwaka  n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball  mu Rwanda  “FERWAHAND” ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe “CHENO”.

Uyu mwaka iri rushanwa rizabera mu Karere ka Gicumbi  rikaba rizitabirwa n’amakipe 17  harimo amakipe 11 mu bagabo ari yo Gicumbi HBT, Police HC, APR HBC, Nyakabanda, ADEGI , ES Kigoma, St Martin Hanika, UR-A, UR-B, TTC de la Salle na Vision JN. Mu  bagore ni amakipe 6 ari yo Kiziguro SS, Gicumbi HBT, Three Stars, UR-A, UR-B na TTC de la Salle.

Gahunda y’imikino y’amajonjora

Iri rushanwa ubwo riheruka kuba umwaka ushize wa 2023, mu bagabo ryegukanwe n’ikipe ya Gicumbi HBT itsinze Police HBC ibitego 33-31 naho mu bagore ryegukanwa na  Kiziguro SS itsinze UR Rwamagana ibitego 29 kuri 14.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 2, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE