Hakenewe miliyari 5 Frw yo kwimura Igororero rya Muhanga

Hakenewe miliyari 5 Frw yo kwimura Igororero rya Muhanga

Hashize imyaka 3 havuzwe gahunda yo kwimura Igororero rya Muhanga kuko aho riri Igishushanyo cy’imikoreshereze y’ubutaka (Master Plan) kitaryemerera kuguma mu Mujyi rwagati.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline, yahishuye ko gahunda yo kwimura iryo gororero ikomeje ariko hakenewe nibura miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ryimurwe.

Yagize ati: “Ni byo hari igitekerezo cy’uko iri gororero rigomba kwimurwa kuko imikoreshereze y’ubutaka y’aho riri ntabwo yemera ko rihaguma, ariko kandi mu nyigo yakozwe igaragaza ko hakenewe miliyari 5  z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ni inyigo yakozwe mu myaka itatu ishize, bivuze ko ashobora kwiyongera ikimurwa.”

Akomeza avuga ko hari abagaragaje ko bifuza gufata no kubyaza umusaruro ahahoze Igororero rya Muhanga, barimo na Diyosezi Gatolika ya Kabgayi.

Yagize ati: “Twaganiriye na benshi badusaba ko bazahakorera harimo n’ubushake bwa Diyosezi ya Kabgayi, ariko yatweretse ko ubushobozi ifite butayemerera kuhafata ariko hari n’abandi batandukanye batugana bose bahashaka ariko bikadusaba ko dushaka ahandi iri gororero ryakwimurirwa kandi abahashaka bakazahakorera ibijyanye n’icyo igishushanyo cy’imikorereshereze y’ubutaka kihateganyiriza.”

Meya Kayitare avuga ko bategereje abikorera bafasha muri iki gikorwa kugira ngo hashakishwe aho iri gororero ryakwimurirwa hari ibikenewe kugira ngo bakomeza gukora ibikorwa bitandukanye.

Akomeza avuga ko igisubizo kirimo gushakirwa hose kugira ngo himurwe iri gororero kandi mu gihe byakunda bizasaba ko hubakwa inyubako zaturamo abagororwa n’imfungwa ndetse n’ubutaka bwo gukoreraho imirimo yabo ya buri munsi.

Bivugwa ko iri gororero ryari ryashakiwe ubutaka mu Murenge wa Muhanga ahazwi nk’i Mushubati kubera ko aho risanzwe riri byakunze guhwihwiswa ko ari ho hazubakwa inzu y’imyidagaduro cyangwa ibyumba byakirirwamo inama zitandukanye.

Igororero rya Muhanga  riherereye mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruri, Umudugudu wa Ruhina rikaba ryarubatswe  mu mwaka wa 1973, rikaba riri ku Muhanda wa Muhanga werekeza i Kigali rikaba ryakira imfungwa n’abagororwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27