Hafunguwe ku mugaragaro Sitade SKOL yubakiye Rayon Sports

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 14, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Kuva muri 2014, ikipe ya Rayon Sports ikorana n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye “SKOL” nk’umuterankunga mukuru. Muri 2017, SKOL yubakiye Rayon Sports ikibuga cy’imyitozo mu Nzove mu Murenge wa Kayinya, Akarere ka Nyarugenge  aho uru ruganda rubarizwa  “Skol-Nzove Training Ground” nyuma muri 2019 hongeweho  amacumbi.

Mu Kwakira 2022, SKOL yavuguruye iki kibuga  aho cyashyizwemo ubwatsi bw’ubukorano “Synthetic Turf” ndetse hanubakwa aho abantu bicara aho byatwaye asaga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Ukuboza 2022 ni bwo habaye umuhango wo gutaha iki kibuga gishya “SKOL Stadium” aho byahuriranye no kwerekana ku mugaragaro ikipe ya Rayon Sports mu cyiciro cy’abagore “Rayon Sports WFC” ubu irimo gukina  shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Ikipe ya Rayon Sports WFC yerekanwe ku mugaragaro

Mu gufungura iki kibuga ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa SKOL, Ivan Wulffaert yagaragaje ko hari ibindi bizongerwamo birimo amatara kugira ngo kige gikoreshwa igihe cyose.

Yashimiye abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports anabasaba gukomeza kunywa ibinyobwa bya SKOL kuko umusaruro uvamo ufasha ikipe yabo.

Umuyobozi mukuru wa SKOL, Ivan Wulffaert

Perezida w’umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele  yatangaje ko bashimira umufatanyabikorwa wabo SKOL ku gikorwa nk’iki. Ati : “Nyuma y’imyaka 9 dukorana ibi birerekana ko dukorana neza.”

Yakomeje avuga ko nubwo iki kibuga cyubakiwe ikipe ya Rayon Sports ariko kizakoreshwa n’Abanyarwanda bose muri rusange kuko  hari n’abandi bazajya baza kugikiniraho.

Perezida w’umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele 

Uwayezu avuga ko aha hatangiye ari aho ikipe ya Rayon Sports y’abagabo ikorera imyitozo, ubu rero n’ikipe y’abagore ikaba ihari yo ikazajya inahakirira imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Yavuze ko kandi muri Nyakanga 2023 bazatangiza n’ishuri ry’umupira w’amaguru “Rayon Sports Football Academy” byose bikaba biri muri gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira  w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”,  Nizeyimana Mugabo Olivier  yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports  ndetse na SKOL by’umwihariko   ku ruhare rwayo mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda  binyuze muri Rayon Sports.

Yakomeje avuga ko ari byiza ko Rayon Sports igaruye ikipe mu cyiciro cy’abagore kuko yahozeho ndetse anabasaba ko itazongera kuvaho kuko ubu  ibikorwa byo guteza imbere ibyiciro bitandukanye birimo na Siporo abagore batagomba guhezwa.

Perezida  wa FERWAFA,  Nizeyimana Mugabo Olivier 

Nizeyimana yavuze ko iyi kipe yahereye mu cyiciro cya kabiri kuko ariko amategeko abiteganya ko bagomba kwitwara neza bakaba aba mbere umwaka utaha bakazakina shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Uwayezu yagarutse ku mukino  Rayon Sports izakina na APR FC

Kugeza ubu shampiyona igeze ku munsi wa 13 aho ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 28. Perezida w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidele yibukije ko ku wa Gatandatu taliki 17 Ukuboza 2022, Rayon Sports izakina umukino w’umunsi wa 14 na APR FC.

Ati : “Uyu mukino ni urugamba nk’urundi, tuzakina kandi ndabizeza ko tuzitwara neza, dufite ikipe nziza kugeza ubu turayoboye, gusa APR FC tumaze imyaka 3 tutayitsinda, uyu mukino rero tugomba gukora iyo bwabaga tukayitsinda.”

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu  akaba yarasabye Perezida wa FERWAFA kubashakira abasifuzi beza kuko hari abamaze iminsi bakora amakosa bigatuma umusaruro batawishimira. Ati : “Turabizi ko abakora ayo makosa atari mwe muba mwabatumye kuko babikora ku giti cyabo, mudushakire abanyamwuga ubundi bazaze dukine umupira.”

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana aha yavuze ko ari inshingano zabo gusa  ko n’uzakina na Rayon Sports na we ari byo yifuza. Yakomeje avuga ko amakosa abaho ariko bagomba kugira icyo babikoraho kuko hari ababishinzwe.

Umuhango wo gufungura ikibuga, ikipe ya Rayon Sports WFC yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Youvia WFC yo mu cyiciro cya mbere iyitsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Manizabayo Florence watsinze bitego 2 na Uwiringiyima Rosine. Iyi kipe  ikaba yaratangiye shampiyona y’icyiciro cya kabiri neza  aho yatsinze Gatsibo WFC ibitego 16-0, umukino wabaye ku Cyumweru taliki 11 Ukuboza 2022.

Ikindi gikorwa cyabaye, Iraguha  Hadji yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi k’Ugushyingo 2022  aho yari ahanganye na Ndekwe Felix na Paul  Were. Igihembo giheruka  cy’ukwezi k’Ukwakira 2022 cyari cyahawe Ndayizeye Samuel.

Iraguha Hadji wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu Gushyingo 2022 

Foto: Renzaho C.

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 14, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE