Gikondo Bulls na ESB Kamonyi zegukanye “3×3 Car Free Day Basketball Tournament”
Ikipe ya Gikondo Bulls mu bahungu na ESB Kamonyi ni zo zegukanye irushanwa ry’umukino wa Basketball y’abakina ari batatu kuri batatu “3×3 Car Free Day Basketball Tournament” ryabereye muri siporo rusange iba buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi, imenyerewe nka “Car Free Day” yabaye ku Cyumweru, taliki 18 Ukuboza 2022.
Iri rushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” ryari ryitabiriwe n’amakipe 10, arimo 6 y’abahungu ndetse n’ane y’abakobwa. Mu bahungu hitabiriye Team Wilson, Wakanda, Black Panthers, Kigali Bulls, Gikondo Bulls na Wibena naho mu bakobwa hari Gahini, ESB Kamonyi na Huye Stars.
Ikipe ya Gikondo Bulls yatwaye iri rushanwa mu bahungu nyuma yo kwitwara neza itsinda Black Panthers ku mukino wa nyuma . Iyi kipe yari yiganjemo abakinnyi bakiri bato, baheruka gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, ikaba yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye Wakanda .

Ni mu gihe ikipe ya Black Panthers yari iyobowe na Uwitonze Justin yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Team Wilson, yari iyobowe na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wari ku mwe n’abakinnyi nka Hagumintwari Steve.
Muri iki cyiciro, ikipe ya Wakanda yegukanye umwanya wa 3, nyuma y’uko Team Wilson itigeze ikina uyu mukino wo guhatanira umwanya wa 3.
Mu bakobwa, ESB Kamonyi yatwaye iri rushanwa itsinze GS Marie Reine Rwaza ku mukino wa nyuma. Iyi kipe iheruka no gutwara irushanwa rya batatu kuri batatu ” CMR Kabgayi 3×3 Tournament 2022”, riheruka kubera i Muhanga mu Kwakira 2022 yageze ku mukino wa nyuma isezereye Huye Stars muri ½ naho GS Marie Reine Rwaza yo yari yasezereye Gahini .


Ku rundi ruhande, Huye Stars yaje kwegukana umwanya wa 3, itsinze Gahini .

Ndahiro Remy, umukinnyi wa Gikondo Bulls yegukanye iri rushanwa avuga ko bishimiye uko bitwaye dore ko byabasabye imbaraga nyinshi bitewe n’uko ryarimo guhanga gukomeye.
Ati : “Iri rushanwa ntabwo ryari ryoroshye, urebye ryari ririmo imbaraga nyinshi, twaciye mu nzira igoye birangira turitwaye.”
Munezero Belyse ukinira ikipe ya ESB Kamonyi yishimiye ko babashije gutwara iri rushanwa nubwo bari batangiye nabi.
Ati : “Twishimye cyane kuko ntabwo tywari twiteze ko turi butsinde kuko twatangiye dutsindwa, tumera nk’abihebye ariko bigera aho twiha icyizere cy’uko turibukomeze tugatsinda kuko turacyafite amahirwe menshi, twakomeje dushyiramo imbaraga, noneho twongere amanta kuruta ayo twatsindaga mbere, turatsinda cyane, biradushimisha cyane natwe byadutunguye, twishimye byaturenze.”
Visi Perezida wa FERWABA Ushinzwe amarushanwa, Nyirishema Richard yatangaje ko intego bari bihaye yo gushyira umukino wa batatu kuri batatu muri siporo rusange ko yagezweho.
Ati : “ Intego twari dufite tuzana 3×3 muri Car Free Day, kwari ukwegereza Basketball tukayivana muri BK Arena no ku bibuga abantu bamenyereye kuyirebaho, tukayijyana ku muhanda kugira ngo abantu bayibone bayimenye, uko hari abantu usanga baza kureba Basketball ariko uko ayizi cyangwa bayimubwiye ariko iyo uyimuzaniye ku muhanda, arayibona noneho ejo yaba ari umubyeyi cyangwa umwana akavuga ati ibintu biraryoshye reka nzaze gukina, rero iyo ntego twayigezeho.”
Agaragaza ko abantu bamaze gukunda uyu mukino wa 3×3 ndetse ko basaba ko hakongerwa aho kuyikinira.
Ati : “Nubwo turi muri Car Free Day hari abantu benshi baza bakayireba bamwe bakanakina bwaba ari ubwa mbere cyangwa baheruka kuyikina cyera ubona rero abantu bayikunda ahubwo barimo kutubwira ngo twongere ibibuga, umujyi wa Kigali barabyifuza twumva buhoro buhoro bizagenda bikura tuzagenda tubishyira ahantu henshi hatandukanye no mu Ntara n’ahandi habereye Car Free Day.”
Uretse aya makipe yahatanye muri iri rushanwa, hari hateguwe n’ahakinirwa umukino wa batatu kuri batatu, bakinnye bagamije kwishimisha, barimo; abakiri bato ndetse n’abakuze.
Mu bihembo byatanzwe kubahatanye, ikipe ya mbere muri buri cyiciro yahembwe imidali ya zahabu, amakipe yabaye aya kabiri ahabwa imidali ya Feza naho ikipe ya 3 yahawe imidali y’umuringa.
Bimwe mu byo wamenya kuri uyu mukino
Mu byo wamenya kuri uyu mukino wa Basketball y’abakina ari batatu kuri batatu, ni uko ukinwa muri ½ cy’ikibuga gisanzwe aho buri kipe iba ifite abakinnyi bane ariko batatu bakaba ari bo bajya mu kibuga, umwe akaba ari umusimbura.
Umukino ukinwa iminota 10 ahasanzwe hatsindirwa amanota atatu muri Basketball isanzwe, habarirwa amanota abiri mu gihe ahatsindirwa abiri, habarirwa inota rimwe. Iyo hari ikipe igize amanota menshi ni yo yegukana intsinzi naho mu gihe ikipe itanga indi amanota 21, umukino uhita urangira.

