Expo 2026 yashyushye, ibyicungo by’abana n’ibirimbisha abagore mu bikunzwe 

Expo 2026 yashyushye, ibyicungo by’abana n’ibirimbisha abagore mu bikunzwe 

Ku nshuro yaryo ya 29, Imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo2026), ryongeye kubera  i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, aho ibirungo by’ubwiza by’abagore n’abagabo, ibyicungo n’ibikinisho by’abana, imitako n’indi mirimbo bihari ku bwinshi.

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2026 ni umunsi waryo wa kabiri, aho abaturutse mu Rwanda no hanze yarwo batangiye kwitabira basura ibice bitandukanye bashakisha ibyo bakwihahira. Nubwo ari umunsi wa kabiri bamwe bakiri kubaka aho bakorera, abandi barundanya ibikoresho byo kubakisha ariko hari urujya n’uruza ndetse ab’inkwakuzi batangiye kwihahira ibyabo.

Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya bacuruza ibirungo by’ubwiza, amasakoshi y’abagore n’ibyicungo by’abana bavuga ko bizeye ko iyi Expo izagenda neza kuko nubwo ari mu minsi ya mbere bari kubona ababagana bagahaha abandi bakabaza biciro ntibagure ariko bigaragara ko bafite gahunda.

Iradukunda Kenia uri gucuruza amasakoshi, yagize ati: “Abakiriya bari kumbaza ariko hari n’abahashye biragaragara ko uko iminsi izagenda yicuma bazarushaho kwiyongera.”

Mwihoreze Malaika, ucuruza ibikinisho by’abana n’ibyicungo byabo na we yagize ati: “Biracyari mu ntangiriro ariko hari icyizere ko abakiriya benshi bazaboneka, ahubwo ababyeyi nibazane abana kuko ni ibihe by’ibiruhuko.” 

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rutangaza ko  ibigo n’inganda zikorera mu Rwanda zamaze kwiyandikisha zirenga 150, mu gihe abazamurika baturutse mu mahanga barenga 120.

Biteganyijwe ko muri rusange Expo2026, izarangira yitabiriwe n’abamurika barenga 500, ikazasurwa n’abarenga ibihumbi 300, mu gihe urubyiruko rurenga 2 000 ari rwo rwitezweho kuzabonamo amahirwe y’akazi.

Imirimbo y’abagore iramurikwa ku bwinshi
Ibyicungo n’ibindi bitanga umunezero ku bana na byo byahasesekaye
Bamwe mu b’inkwakuzi batangiye guhaha
Abantu batangiye kwitabira ku bwinshi
Abanyamahanga na bo ntibacitswe
Ikigo cy’Icapiro ry’u Rwanda (Rwanda Printery Company) na cyo ncyabukereye
Umukiliya asobanurirwa serivisi za Rwanda Printery Company
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27