Dr Ngirente yakiriye ubutumwa Perezida wa Ghana yageneye Perezida Kagame

Dr Ngirente yakiriye ubutumwa Perezida wa Ghana yageneye Perezida Kagame

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, ubutumwa Perezida wa Ghana John Mahama yageneye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ni ubutumwa yashyikirijwe na Dr. Mohamed Ibn Chambas, intumwa yihariye ya Perezida John Mahama, wabonanye na Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025.  

Urwanda na Ghana bisanzwe bifitanye umubano uzira amakemwa ushingiye ku butwererane mu nzego zinyuranye, zirimo ubucuruzi, igisirikare n’umutekano ndetse no guhererekanya umuco.

Mu mpera z’umwaka wa 2024, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro za Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda, Ernest Yaw Amporful.

Minisitiri Nduhungirehe yashimye uwo ambasaderi Anashima ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere.

Umubano w’u Rwanda na Ghana ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bikorana mu nzego zitandukanye harimo n’ubucuruzi, aho mu Ukwakira 2024, ibicuruzwa byo mu Rwanda byiganjemo ibikomoka ku buhinzi byamuritswe mu gikorwa cyiswe “Taste Rwanda” cyabereye mu murwa Mukuru wa Ghana, Accra, bikaba byaragejejweyo binyuze mu masezerano y’Isoko Rusange ry’Afurika, AfCFA.

Ibyo bicuruzwa byashyizwe ku isoko rya Ghana binyuze mu kubimurikira abitabiriye icyo gikorwa ndetse bahabwa amahirwe yo kugura no kugerageza ku bicuruzwa byakorewe mu Rwanda.

Ku wa 25 Ukwakira 2024, u Rwanda rwohereje ibicuruzwa muri Ghana birimo ibilo 400 z’ikawa, ibilo 400 z’icyayi, litiro 100 z’amavuta akomoka kuri avoka na litiro 50 z’ubuki byose byongerewe agaciro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27