Cricket: Uganda yegukanye “Victoria Series 2023”, ikipe y’u Rwanda iba iya 4

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 24, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuva taliki 18 kugeza 23 Mata 2023, i Kampala muri Uganda habereye  irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore “Victoria Series 2023” aho imikino yabereye ku kibuga cya “Lugogo Cricket Oval”.

Iri rushanwa ryitabiriwe  n’amakipe 5 arimo ikipe y’u Rwanda, UAE, Tanzania, Kenya na Uganda.

Aya makipe yakinnye hagati yayo  aho ikipe ya Uganda yasoje iyoboye urutonde ikurikiwe na Tanzania. Aya makipe yombi yagombaga gukina umukino wa nyuma taliki 23 Mata 2023 ariko kubera imvura nyinshi umukino ntiwabaye.

Ikipe ya Uganda yari yasoje imikino y’amajonjora iri ku mwanya wa mbere ni yo yahise yegukana igikombe. Ku mwanya wa kabiri haje ikipe Tanzania, UAE isoreza ku mwanya wa 3, ikipe y’u Rwanda isoreza ku mwanya wa 4 mu gihe ikipe ya Kenya yasoreje ku mwanya wa nyuma wa 5.

Ikipe ya Uganda
Tanzania
Ikipe ya UAE
Ikipe y’u Rwanda
Ikipe ya Kenya

Ishimwe yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza

Muri iri rushanwa hanahembwe  abakinnyi bitwaye neza, aho umukinnyi w’u Rwanda, Ishimwe Henriette Therese ari we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose “Player of the series”.

Ishimwe yakinnye imikino 4 akora amanota 71 mu dupira 66 ndetse anasohora mu kibuga abakinnyi 5 (5 Wickets).

Umukinnyi ukomoka  muri UAE,  Kavisha Kumari Egodage yahawe igihembo cy’umukinnyi  warushije abandi gukubita agapira “Best Batter” aho  mu mikino 4 yakoze amanota 112.

Concy Aweko ukinira Uganda ni we wahawe igihembo cy’uwarushize abandi mu gutera agapira “Best Bowler” aho mikino 3 yasohoye mu kibuga abakinnyi 7 (7 Wickets).

Ubwo iri rushanwa “Victoria Series” ryaherukaga kuba muri 2019 ryari ryitabiriwe n’ibihugu 3 ari byo Kenya, Zimbabwe na Uganda. Ikipe ya Zimbabwe ni yo yegukanye igikombe icyo gihe itsinze Uganda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 24, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE