Cricket : Rohith Peiris yashimiwe uruhare rwe mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda

Cricket : Rohith Peiris yashimiwe uruhare rwe mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda

Taliki 27 Gicurasi 2023, kuri Sitade Mpuzamahanga y’umukino wa Cricket i Gahanga  habereye umuhango wo gushimira no gusezera kuri  Rohith Peiris wari umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa SORWATHE akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru “Retirement”.

Rohith Peiris yashimiwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” nk’uwagize uruhare mu iterambere ry’uyu mukino  kuko yawutangiye i Kinihira mu Karere ka Rulindo aho uru ruganda ruherereye ashinga n’ikipe ya Sorwathe CC  yazamukiyemo  abana benshi aho ubu mu makipe y’igihugu mu byiciro byose haba higanjemo abana b’i Kinihira.

Mu byo yafashije harimo kwishyurira ishuri abana bakina mu ikipe ya Sorwathe CC ndetse bakanahabwa n’ibindi bikoresho bibafasha muri uyu mukino.

Mu rwego rwo kumusezeraho habaye imikino ibiri  ya gicuti   aho abakinnyi bose banyuze muri  Sorwathe CC bakinnye n’ikipe y’igihugu ya kabiri mu bakobwa ndetse n’abahungu.

Umuyobozi muri RCA ushinzwe iterambere, Rurangwa Landry by’umwihariko akaba ari we wahawe bwa mbere  inshingano zo kuzamura umukino mu Karere ka Rulindo yatangaje ko  uyu mugabo atazava mu mitima y’Abanyarwanda n’abakunzi b’umukino wa Cricket kuko  ibyo yakoze kugira ngo uyu mukino utere imbere bazahora babimwibukiraho.

Byiringiro Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA yatangaje ko iterambere umukino wa Cricket umaze kugeraho Rohith Peiris abifitemo uruhare kandi bazakomeza kubimushimira.

Byiringiro Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA (iburyo) ari kumwe na Rohith Peiris (ibumoso)

Yakomeje avuga ko agiye hari umushinga wo kubaka ikibuka cya Cricket mu Karere ka Rulindo yizeza ko uzakomeza.

Rohith Peiris ukomoka muri Sri Lanka  yageze mu Rwanda muri Nzeri 2008 aho yabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri SORWATHE nyuma muri Werurwe 2012 agirwa umuyobozi mukuru w’uruganda akaba yari amaze imyaka 14 n’amezi 9.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27