Cricket: Kenya n’u Rwanda zakomeje mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi
Kuva taliki 17 kugeza 25 Ugushyingo 2022 mu Rwanda habereye imikino y’irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ku rwego rw’Afurika mu bagabo mu mukino wa Cricket «ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A 2022 ».
Iyi mikino yo mu itsinda A yahuje ikipe y’ u Rwanda, Botswana, Saint Helena, Malawi, Lesotho, Seychelles, Kenya na Mali. Nyuma yo gukina hagati yayo, ikipe ya Kenya n’u Rwanda ni zo zabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma “Africa Regional Finals”.
Ku munsi wa nyuma w’iyi mikino yo mu itsinda A yabaye taliki 25 Ugushyingo 2022, ikipe ya Kenya yatsinze Seychelles naho ikipe y’u Rwanda inganya na Lesotho. Mu yindi mikino, ikipe ya Botswana yatsinze Saint Helena naho Malawi itsinda ikipe ya Lesotho.
Nyuma y’iyi mikino, ikipe ya Kenya ni yo yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 12 ikurikirwa n’u Rwanda n’amanota 11, ku mwanya wa 3 haje Malawi (10), Botswana (7), Saint Helena (6), Lesotho (5), Seychelles (3) na Mali ku mwanya wa 8 n’amanota 2.



Abakinnyi bitwaye neza
Mu cyiciro cy’uwakubise agapira neza “Best Batsman” hari abakinnyi babiri, Dusingizimana Eric (Rwanda) na Collins Obuya (Kenya).

Uwateye agapira neza “Best Bowler” hari abakinnyi babiri, Sebareme Emmanuel (Rwanda) na Dhruv Maisuria (Botswana).

Uwarushije abandi gukina mu kibuga hagati “Best fielder” ni Tuyisenge Orchide (Rwanda).

Uwitwaye neza mu irushanwa ryose “MVP” ni Sami Muhammad Sohail ukinira ikipe y’igihugu ya Malawi.
Nyuma yo kubona itike, Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Rubagumya Clinton Innocent yatangaje ko bishimye cyane kuko ari urugendo batangiye kandi barimo kugenda bagera ku ntego bihaye.
Yakomeje avuga ko mu cyiciro cya nyuma bazahura n’amakipe akomeye ariko nta bwoba bafite kuko n’ayo batsinze muri iyi mikino yari akomeye.

Ati: “ Turasabwa kwitegura bihagije, twasabye ko bazadufasha tukazajya nko hanze y’u Rwanda tugakina n’amakipe akomeye. Twitegura iri rushanwa twagiye muri Tanzania benshi ntibiyumvisha ukuntu twagiye tugatsindwa imikino 6 yose ya gicuti ariko hari ibyo twize kandi byaradufashije kuko intego kwari ukwitwara neza muri iri rushanwa tukabona itike.”
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Martin Suji yashimiye abakinnyi uko bitwaye kuko bagaragaje umukino mwiza.
Akomeza avuga ko mu kwitegura imikino y’icyiciro cya nyuma bagomba gukina imikino myinshi ya gicuti n’amakipe akomeye kandi yizeye ko bizagenda neza.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Musaale Stephen yatangaje ko muri rusange irushanwa ryagenze neza nk’uko bari bariteguye. Ati : “Twari dufite intego yo kubona umwanya wa kabiri kuko twari tubizi ko Kenya ikomeye.”
Yakomeje avuga ko mu cyiciro cya nyuma bazahura n’amakipe akomeye kurushaho bagomba kwitegura bihagije.

Ikipe ya Kenya n’u Rwanda ni zo zakomeje mu mikino ya nyuma yo gushaka itike “Africa Regional Finals” izabera muri Namibia mu Kwakira 2023 aho zizahura na Namibia, Uganda na Zimbabwe ndetse n’andi makipe 2 azabona itike mu itsinda B rizatangira gukina taliki 01 kugeza 09 Ukuboza 2022.
Iri tsinda B rigizwe na Cameroon, Eswatini, Gambia, Ghana, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone na Tanzania. Imikino na yo izabera mu Rwanda kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga no muri IPRC Kigali.