Cricket : Ikipe y’u Rwanda iratangira irushanwa “Victoria Series 2023” ikina na Uganda

Cricket : Ikipe y’u Rwanda iratangira irushanwa “Victoria Series 2023” ikina na Uganda

Taliki 18-04-2023

UAE-Kenya (8h30)

Uganda-Rwanda (12h30)

Kuva taliki 18 kugeza 23 Mata 2023 i Kampala muri Uganda hagiye kubera   irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore “Victoria Series 2023”.

Iri rushanwa ryitabiriwe  n’amakipe 5 arimo ikipe y’u Rwanda, UAE, Tanzania, Kenya na Uganda.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, kuri uyu wa Kabiri taliki 18 Mata 2023  hateganyijwe imikino ibiri aho ikipe ya AUE ikina na Kenya  guhera saa  tatu  n’igice (09h30) i Kampala akaba ari saa mbiri n’igice (08h30) i Kigali.

Undi mukino uteganyijwe, ikipe y’u Rwanda irakina na Uganda guhera saa saba n’gice (13h30) i Kampala akaba ari  saa sita n’igice (12h30) i Kigali. Iyi mikino yombi irabera  ku kibuga cya “Lugogo Cricket Oval”.

Iyi ni inshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kuba, amakipe 3 akaba ari inshuro ya mbere agiye kwitabira aya akaba ari  ikipe y’u Rwanda, Tanzania na UAE. Irushanwa “Victoria Series” ryaherukaga kuba muri 2019 aho ryari ryitabiriwe n’ibihugu 3 ari byo Kenya, Zimbabwe na Uganda. Ikipe ya Zimbabwe ni yo yegukanye igikombe icyo gihe itsinze Uganda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27