Cricket: Ikipe ya Uganda yegukanye irushanwa “Tri-Nation T20 Cup 2022″

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 27, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image
Ikipe ya Uganda nyuma yo gushyikirizwa igikombe

Ikipe ya Uganda ni yo yitwaye neza yegukana irushanwa ryahuje amakipe 3 yo muri aka Karere k’Afurika y’Iburasirazuba  mu mukino wa Cricket “Tri-Nation T20 Cup 2022″ ryabereye mu Rwanda kuva taliki 13 kugeza 23 Ukuboza 2022.

Iri rushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”  ku bufatanye na “Dafabet”, kompanyi yo mu Buhinde ikora ibijyanye no gutega ku mikino ryitabiriwe n’amakipe 3 ari yo u Rwanda, Uganda na Tanzania rikaba ryari mu rwego rwo gufasha aya makipe kwitegura imikino ya nyuma ku rwego rw’Afurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri 2024 “Africa Regional Finals” izabera muri Namibia mu Kwakira 2023 izitabirwa na Namibia, Zimbabwe, Uganda, Kenya, Tanzania, Nigeria n’u Rwanda.

Ubwo hasozwaga iri rushanwa taliki 23 Ukuboza 2023 hari hateganyijwe imikino 2.

Mu mukino wa mbere ikipe ya Uganda yatsinze u Rwanda ku kinyuranyo cy’amanota 3.

Umukino wa kabiri wagombaga  guhuza Uganda na Tanzania ntiwabaye kubera imvura.  Aha buri kipe yahawe inota rimwe.

Mu mikino 12 buri kipe yakinnye, Uganda ni yo yitwaye neza  isoreza ku mwanya wa mbere n’amanota 20 aho yatsinze imikino 9 inganya 2 itsindwa umukino umwe. Ikipe ya Tanzania yaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 14 aho yatsinze imikino 6, inganya 2 itsindwa imikino 4. Ku mwanya wa 3 haje ikipe y’u Rwanda n’amanota 2 ikaba yaratsinze umukino umwe itsindwa 11.

Ikipe ya Tanzania
Ikipe y’u Rwanda

Nyuma y’iyi mikino, Visi Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Irakoze Kabare Kevin  yatangaje ko bishimiye gukina irushanwa nk’iri aho bahuye n’amakipe abarusha cyane.

Ati : “ Aya makipe  ni yo tuzahura muri Namibia mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, byari ngombwa ko twisuzuma ngo turebe icyo tubigiraho n’icyo  twakosora kandi  hari icyo bizadufasha.”

Visi Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Irakoze Kabare Kevin 

Yakomeje avuga ko aho bafite ikibazo ari ugukubita agapira bashaka amanota “Batting” ariko ko hari byinshi bungutse.

Ati : “Nka Uganda ntitwakinaga gutya, ariko ubu mwabonye ko  umukino w’uyu munsi twari tugiye kubatsinda.”

Visi Kapiteni Irakoze akomeza asaba RCA ko bakomeza bakabashakira amarushanwa menshi. Ati: “Mu gihe  cy’ukwezi dukinnye imikino irenga 20, turasaba ko bakomezeho kuko  uko dukomeza gukina imikino myinshi ni ko tugira ubunararibonye.”

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Martin Suji yatangaje ko byari byiza kuko abakinnyi babashije gukina imikino 12 n’amakipe ari ku rwego rwo hejuru.

Yakomeje avuga ko babonye umwanya wo kuzamura urwego rwabo ndetse no kureba ahari ikibazo kugira ngo hongerwemo imbaraga ndetse bagire n’ibyo bakosora.

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Martin Suji

Umutoza Martin Suji avuga ko  abakinnyi berekanye imbaraga n’ishyaka gusa bakeneye kongera  imbaraga mu buryo bwo gutera agapira “Bowling” no gukubita agapira bashaka amanota “Batting”. Ati : “Hari ibyo twabonye tugomba kongeramo imbaraga”.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Lawrence Mahatlane yatangaje ko bishimiye iri rushanwa kandi imikino bakinnye yabafashije kuko bari bazanye bamwe mu bakinnyi bakiri bato  ngo bagire ubunararibonye.

Yakomeje avuga ko amakipe bahuye, Tanzania n’u Rwanda yagaragaje umukino mwiza.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Lawrence Mahatlane

Umutoza avuga ko umwaka utaha wa 2023 bafite amarushanwa mpuzamahanga atandukanye bazakina azabera muri Qatar, Namibia.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tanzania, Jimmy Kamande  yatangaje ko iri rushanwa ryabahaye  umwanya mwiza wo kwitegura ashimira abariteguye.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tanzania, Jimmy Kamande  (iburyo)

Akomeza avuga ko mu rwego rwo kwitegura imikino ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izabera muri Nambia bafite amarushanwa bazakina atandukanye ndetse bakazakomeza gukina imikino nk’iyi ya gicuti akaba yizera ko bazagera kiriya gihe ikipe imeze neza kandi yiteguye kubona itike.

Perezida wa RCA,  Musaale Stephen  yatangaje ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze muri rusange.

Yakomeje avuga ko  iyo  hakinwe  imikino nk’iyi, umutoza abona ibyo akosora kandi barifuza ko ikipe y’igihugu ikomeza kwitegura muri ubu buryo.

Perezida wa RCA,  Musaale Stephen

Agaruka ku myitwarire y’ikipe y’u Rwanda, Musaale yagize ati : “Iyo ushaka kuzamura urwego ukina n’abakurusha, si ngombwa ko ubatsinda.”

Perezida wa RCA,  Musaale yakomeje avuga ko iyo ikipe ikinnye imikino 10 bifasha kumenya icyakosorwa kugira go ibiri binoze bigende neza umusaruro uboneke.

Akomeza avuga ko mbere yo gukina imikino yo gushaka itike y’igikombe y’Isi mu itsinda A, ikipe y’u Rwanda yakinnye imikino 6 ya gicuti na Tanzania yose ikayitsindwa ariko  byafashije mu kwitegura kuko mu mikino yo gushaka itike yitwaye neza ibona itike y’icyiciro cya nyuma.

Ati : “Ubu nabwo ikipe yakinnye imikino 12 itsinda umwe, iri rushanwa rero ryaradufashije cyane kuko ibyo gukora byaragaragaye.”

Avuga ko kuva muri Gashyantare 2023 hazatangira imyiteguro y’imikino ya nyuma ku rwego rw’Afurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri 2024 “Africa Regional Finals”  mu gihe cy’amezi 6 kandi bizeye ko ikipe izitwara neza.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 27, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE