Cricket : Ikipe ya Tanzania nyuma yo gutsinda u Budage irakina n’u Rwanda 

Cricket : Ikipe ya Tanzania nyuma yo gutsinda u Budage irakina n’u Rwanda 
Ikipe ya Tanzania yitwaye neza itsinda u Budage

Tanzania 147- 89 Germany

Taliki 14-06-2022

Kenya-Nigeria (Gahanga-09h30)

Rwanda-Tanzania (IPRC Kigali-09h30)

Botswana-Germany (Gahanga-13h30)

Brazil-Uganda (IPRC Kigali-13h30)

Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Kamena 2022, imikino  y’irushanwa ryo Kwibuka  “Kwibuka Women’s T20I Tournament 2022” yari yakomeje ahabaye umukino umwe aho ikipe ya Tanzania yatsinze u Budage.

Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe ya Tanzania yatangiye ikubita agapira ishaka amanota maze mu dupira 120 (Overs 20) itsinda amanota 147, abakinnyi 7 basohorwa  mu kibuga (7 Wickets).

Ikipe y’u Budage yasabwaga amanota 148 ngo yegukane intsinzi yatangiye gukubita agapira ishaka amanota «Batting» maze mu dupira 120 (Overs 20) ikora amanota 89, ikipe ya Tanzania yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 58.

Nasra Saidi ukinira ikipe ya Tanzania ni we watowe nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.

Ikipe ya Tanzania nyuma yo gutsinda u Budage  ni yo iyoboye urutonde n’amanota 8 aho itaratsindwa umukino n’umwe. Ikurikiwe na Nigeria na Kenya zifite amanota 6, Uganda, u Rwanda na Brazil  zifite amanota 4. Ku mwanya wa 7 hari Botswana naho ku mwanya wa nyuma wa 8 hari u Budage aho zose nta nota na rimwe zifite.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 6

Kuri uyu wa Kabiri taliki 14 Kamena 2022, imikino y’irushanwa ryo Kwibuka irakomeza aho igeze ku munsi wayo wa 6.  Ikipe ya Kenya irakina na Nigeria i Gahanga (09h30), ikipe y’u Rwanda ikine na Tanzania muri IPRC Kigali (09h30). Ikipe ya Botswana irakina n’u Budage i Gahanga (13h30) naho Brazil ikine na Uganda muri IPRC Kigali (13h30).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27