Cricket: Haratangira imikino y’igikombe cy’Isi mu bakobwa U-19

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 14, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image

Taliki 14-01-2023

Itsinda A

Australia-Bangladesh (Willowmoore Park-10h00)

Sri Lanka-USA (Willowmoore Park B-13h45)

Itsinda D

UAE- Scotland (Willowmoore Park B-10h00)

South Africa-India (Willowmoore Park-13h45)

Kuva kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 kugeza 29 Mutarama 2023 muri Afurika y’Epfo hagiye kubera  ku nshuro ya mbere imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket mu  cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023”.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 16  aho agabanyije mu matsinda 4. Itsinda A ririmo Australia, Bangladesh, Sri Lanka na USA. Itsinda B rigizwe n’u Rwanda, u Bwongereza, Pakistan na Zimbabwe. Itsinda C ririmo Indonesia, Ireland, New Zealand na West Indies naho itsinda  D rigizwe na India, Scotland, South Africa na United Arab Emirates.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa harakinwa imikino yo mu itsinda A ndetse na D aho ibera mu mujyi wa Benoni.

Imikino iteganyijwe yo mu itsinda A,  ikipe ya Australia irakina na Bangladesh (10h00) muri Willowmoore Park naho Sri Lanka ikine na USA (13h45) muri Willowmoore Park B.

Mu itsinda D, ikipe ya UAE irakina na Scotland (10h00) muri Willowmoore Park B naho ikipe ya South Africa ikine na India (13h45) muri Willowmoore Park.

Iyi mikino izakomeza ku Cyumweru taliki 15 Mutarama 2023 ahateganyijwe imikino yo mu itsinda B rigizwe n’u Rwanda, u Bwongereza, Pakistan na Zimbabwe ndetse n’itsinda C rigizwe na Indonesia, Ireland, New Zealand na West Indies. Iyi mikino izabera mu mujyi wa Potchefstroom.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 14, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE