COP28: Intambara mu biteza imihindagurikire y’ibihe

COP28: Intambara mu biteza imihindagurikire y’ibihe

Inama ya 28 yiga ku mihindagurikire y’ibihe COP28 iteraniye i Dubai yagarutse ku isano iri hagati y’imihindagurikire y’ibihe n’intambara, ahagaragajwe ko ibihugu bigirwaho ingaruka cyane ari ibirimo amakimbirane, intambara n’ibiza byibasira ibidukikije.

Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i Dubai, mu gace ka Gaza, Yémen, Syrie na Ukraine, byashegeshwe n’intambara bashyize hejuru ijwi ryabo, binubira ingaruka z’ibidukikije biturutse ku mirwano.

Gushegeshwa kw’ibidukikije muri Ukraine, bigaragara hirya no hino nk’ibyapa byerekana ingaruka ku bidukikije biktewe n’ibitero cy’u Burusiya.

Hagaragara igice cy’inzu yasenyutse cyasigaye, imwe mu nzu nyinshi zibasiwe ndetse n’isenywa ry’urugomero rwa Kakhovka muri Kamena ryagizwemo uruhare n’u Burusiya na Ukraine.

Ibihugu by’intege nke, bikiyubaka ni byo bigirwaho ingaruka cyane kuko ihungabana ry’imiterere y’ikirere no guhatanira umutungo bishobora gutuma ibihugu byishora mu ntambara cyane cyane mu bihugu bikennye.

Banki y’Isi ivuga ko 70% by’ibi bihugu na byo biri mu ntege nke mu rwego rwa politiki n’ubukungu.

Minisitiri w’Amazi n’Ibidukikije muri Yémen, Tawfiq Al, yatangarije Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP ko mu myaka 8 ishize byateye ingaruka ku bidukikije, ku buryo amazi yagabanyutse.

Amahoro n’umutekano bigira impinduka ku mihindagurikire y’ibihe nk’uko byatangajwe na Salva Kiir Mayardit, Perezida wa Sudani y’Epfo.

Yagize ati: “Amakimbirane agira uruhare runini mu kongera imibabaro y’abaturage binyuze mu ngaruka z’umutungo w’ibidukikije muri rusange ndetse n’umutungo w’amazi ugenda utikira”.

Perezida wa Sudani y’Amajyepfo, Salva Kiir Mayardit, yibukije abayobozi b’Isi mu ntangiriro za COP28 ko umubare munini w’abenegihugu bimuwe kubera imirwano ishingiye ku mazi.

Mu karere ka Gaza nta kintu kigihari, ni rumwe mu rugero rwatanzwe mu nama ya COP, aho Palesitine, yugarijwe n’ngaruka z’ibidukikije kubera ibitero Isiraheli yagabyeyo kandi inakomeje kugabayo.

Ku rundi ruhande kandi byerekana ko hari impungenge z’ikirere, kuko hatiutawe ku mihindagurikire y’ibihe ari mu turere twa Palesitine kimwe no muri Isiraheli ubwayo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27