CECAFA: Ikipe y’u Rwanda mu bagore yatangiye kwitegura
Taliki 01-06-2022
Uganda-Rwanda
Taliki 03-06-2022
Rwanda-Burundi
Taliki 05-06-2022
Rwanda-Djibouti
Kuva taliki 01 kugeza 11 Kamena 2022 mu mujyi wa Njeru muri Uganda hazabera irushanwa ihuza ibihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba mu mupira w’amaguru mu bagore “CECAFA Senior Women’s Championship 2022”.
Mu rwego rwo kwitegura, taliki 23 Gisurasi 2022, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yatangiye imyitozo aho ikorera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ishuro ebyiri ku munsi.
Muri iyi mikino ya CECAFA, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Uganda, u Burundi na Djibouti naho itsinda B ririmo Tanzania, Ethiopia, Sudan y’Epfo na Zanzibar.
Ku munsi wa mbere w’irushanwa, taliki 01 Kamena 2022, ikipey’u Rwanda izakina na Uganda, taliki 03 Kamena 2022 ikine na n’u Burundi hanyuma isoze imikino yo mu matsinda taliki 05 Kamena 2022 ikina na Djibouti.

Nyumay’imikino y’amajonjora, amakipe abiri muri buri tsinda azakomeza muri ½ .
Ikipe y’u Rwanda iheruka kwitabira iyi mikino ya CECAFA muri 2018 ubwo yaberaga mu Rwanda. Gusa muri 2016, ikipe y’u Rwanda yitabiriye CECAFA ubwo yari yabereye muri Uganda.
Abakinnyi bahamagawe mu mwiherero
Abanyezamu: Nyirabashyitsi Judith (AS Kigali), Mutuyimana Elisabeth (APAER), Ndahimana Angelique (Kamonyi WFC) na Itangishaka Claudine (OCL City-RDC).
Myugariro: Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali), Uwimbabazi Immaculée (AS Kigali), Muhawenimana Constance (Inyemera), Mukahirwa Providence (Fatima), Maniraguha Louise (AS Kigali), Mukantaganira Joselyne (AS Kigali), Uzayisenga Lydia (APAER), Umuziranenge Irena (Fatima), Umuhoza Belyse (Fatima) na Mukarwego Marie Claire (Inyemera).
Hagati: Kalimba Alice, Mukandayisenga Nadine (AS Kigali), Mukeshimana Jeannette (AS Kigali), Uwamahoro Marie Claire (Inyemera),Usanase Zawadi (AS Kigali), Nibagwire Liberathe (AS Kigali) na Mukeshimana Dorthee (AS Kigali).
Rutahizamu: Irumva Delphine (Fatima), Mukandayisenga Jeaninne (Inyemera), Muhimpundu Laurence (APAER), Iradukunda Callixte (AS Kigali), Ibangarye Anne Marie (Fatima), Dukuzumuremyi Marie Claire (Youvia), Uwase Grace, Ndayisenga Eugenie (IPM) na Abimana Djamila (Kamonyi).
Umutoza mukuru ni Habimana Sosthène wungirijwe na Mbarushimana Shabani na Mukashema Consolee naho Maniraguha Claude akaba ari umutoza w’abanyezamu.

Ikipe y’u Rwanda irimo gukora imyitozo icumbitse muri Hill Top Hotel i Remera.
