Byemejwe burundu ko Paul Kagame yatorewe kuba Perezida n’amajwi 99,18%

Byemejwe burundu ko Paul Kagame yatorewe kuba Perezida n’amajwi 99,18%

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yemeje ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye tariki ya 14, 15 na 16 Nyakanga 2024.

Iyo Komisiyo yemeje ko amajwi ya burundu agaragaza ko Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR- Inkotanyi yatsindiye kuyobora u Rwanda agize amajwi 99,18%.

Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR/Green Party) bahatanaga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yagize amajwi 0,50%, mu gihe Umukandida wigenga Philipe Mpayimana yagize amajwi 0,32%.

Iyo Komisiyo yaboneyeho gushimira  Abanyarwanda bose uruhare bagize mu myiteguro, ubwitabire n’imigendekere myiza y’amatora, haba mu Gihugu no mu mahanga.

By’umwihariko NEC yashimiye Imitwe ya Politiki n’Abakandida bigenga uruhare n’uburyo bitwaye mu bikorwa by’amatora.

Yakomeje igira iti: “Turashimira kandi abakorerabushake b`amatora n’abafatanyabikorwa bose barimo Inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, imiryango itari iya Leta, indorerezi, n’itangazamakuru ku bufatanye bagaragaje mu migendekere myiza y’amatora.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27