Burundi: Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe yafunguwe

Burundi: Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe yafunguwe

Alain Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe kuva mu 2020 kugeza muri Nzeri 2022 yafunguwe nyuma yo kumara imyaka hafi Itatu afunze.

Amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’Abongereza, BBC, avuga ko Bunyoni yafunguwe ari kumwe n’abandi bantu 10 barekuwe ku mpamvu z’uburwayi.

Umwe mu bantu ba hafi y’umuryango wa Bunyoni, yemereye BBC ko yarekuwe.

Bunyoni yafunzwe nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye, ruswa n’ibindi.

Ni ibyaha yaburanye ahakana. Mu 2023 Urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27