U Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda

U Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda

Amakuru arimo acicikana ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa X, biravugwa ko ubuyobozi bw’u Burundi bwafunze umupaka wabwo ubuhuza n’u Rwanda.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya avuga ko umupaka wafunzwe saa munani zuzuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2024.

Byatangiye guhwihwiswa ko uruhande rw’u Burundi rwafunzwe, nyuma y’aho abaturage bifuzaga kwambukira ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera basubijwe inyuma.

Karinda Carpon wari ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, yahamirije Imvaho Nshya umupaka wafunzwe saa munani.

Avuga ko kuva saa sita z’amanywa abantu babuzwaga kwambuka umupaka ariko ku rundi ruhande ngo byavugwaga ko ugiye gufungwa.

Karinda wari ku mupaka avuga ko ifungwa ry’umupaka yabonaga ryababaje Abarundi cyane.

Ati: “Abarundi bababaye cyane yaba abapolisi n’abaturage, bavugaga ko babasubije mu nzara”.

Bivugwa kandi ko n’uko Polisi y’i Burundi yari yatangaje ko imipaka ifungwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wungirije wa Polisi y’i Burundi Nduwimana Desire, amaze kubwira Imvaho Nshya ko nta byinshi azi ku ifungwa ry’imipaka.

Amakuru akomeje gukwirakwira ni uko, imipaka ifunzwe nyuma y’amasaha make Leta y’u Burundi yakiriye intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27