Beach Volleyball: Amakipe  y’u Rwanda mu bakiri bato yitabiriye imikino y’Akarere ka 5

Beach Volleyball: Amakipe  y’u Rwanda mu bakiri bato yitabiriye imikino y’Akarere ka 5

Kuva  taliki 09 Kamena 2022, amakipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 19  mu  bahungu n’abakobwa ari i Burundi aho yitabiriye imikino y’Akarere ka 5 muri Volleyball ikinirwa ku mucanga  “CAVB Beach Volleyball U-19 African Youth Games Zonal Qualifiers 2022” mu rwego rwo gushaka itike y’imikino y’Afurika “African Youth Games 2022”.

Iyi mikino y’ Akarere ka 5 yatangiye ku wa Gatanu taliki 10 Kamena  biteganyijwe ko izasozwa ku Cyumweru taliki 12 Kamena  2022 ikaba irimo kubera kuri “Petit Basam Beach Bujumbura”. Ibihugu bitatu ni byo byitabiriye birimo u Burundi, u Rwanda na Tanzania.

Abakinnyi baserukiye u Rwanda

Mu bahungu hari  abakinnyi 4 ari bo Kayiranga Tristan, Gisubizo Mugabo Parfait, Cyusa Henry Brian na Ndarishize Olivier naho abakobwa ni Ndagijimana Nancy, Uwase Celine, Umuhuzanase Serine Dio na Uwase Hyguette.  Umutoza wajyanye n’ababakinnyi ni Mana Jean Paul.

Mbere y’uko iyi mikino itangira habaye ibirori byo kuyifungura byari byitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka 5, Ruterana Fernand Sauveur, Perezida  wa Komite Olempike i Burundi, Lydia Nsekera, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball i Burundi, Brig Gen Serges Ntakavura.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27