Basketball: Kigali Titans BBC yerekanye abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino 2023
Ikipe ya Kigali Titans BBC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka nyuma yo kwegukana shampiyona y’icyiciro cya kabiri idatsinzwe, ku wa Kane taliki 12 Mutarama 2023 yerekanye abakinnyi 12 izifashisha muri uyu mwaka w’imikino wa 2023 ndetse iniha intego yo kuba yegukanye igikombe mu myaka 3 iri imbere.
Ibirori byo kwerekana abakinnyi, abatoza, ikirango gishya ndetse n’imyambaro byabereye muri Kaso mu Kiyovu ahari hitabiriye abantu batandukanye barimo n’itsinda ry’abakunzi ba Kigali Titans BBC.
Iyi kipe mu bakinnyi yerekanye harimo abasanzwe bamenyerewe muri shampiyona mu Rwanda nka Isezerano Enock wakiniye IPRC Kigali ndetse na APR BBC, Munyeshuri Thierry wakiniraga ikipe ya Espoir BBC, Hitayezu Leonard wakiniye IPRC Kigali na Patriots BBC na Habineza Shaffi wakiniye Espoir BBC na Patriots BBC.
Iyi kipe kandi yazanye abakinnyi babiri mpuzamahanga barimo William Kiah Perry (USA) wakiniraga ikipe ya Ferroviario da Beira yo muri Mozambique isanzwe ikina imikino y’Afurika “BAL” ndetse na Azolibe Chijioke Francis ukomoka muri Nigeria akaba yakiniraga ikipe ya City Oilers BBC yo muri Uganda.


Perezida w’ikipe ya Kigali Titans BBC ari we wayishinze, Rubonera Eugene Junior yatangaje ko nyuma yo kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri bagasoza badatsinzwe, intego bafite mu cyiciro cya mbere ari ugukomerezaho.
Yakomeje avuga ko umwaka wa mbere mu cyiciro cya mbere intego bihaye ari ugusoreza mu makipe 4 ya mbere azabasha gukina imikino ya “Playoffs” gusa bifuza ko mu myaka 3 iri imbere baba begukanye igikombe cya shampiyona.

Umutoza mukuru wa Kigali Titans BBC ari na we wayizamuye mu cyiciro cya mbere, Kalima Cyrille yatangaje ko bakoze ikipe yiteguye guhangana muri shampiyona y’icyiciro cya mbere kandi bizeye ko bazitwara neza.
Mu gutangira shampiyona y’icyiciro cya mbere iyi kipe ya Kigali Titans BBC irakina na Patriots BBC, umukino ubere ku kibuga cya KEPLER (Kinyinya) guhera saa tatu (21h00).
Urutonde w’abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya Kigali Titans BBC
Aba ni Kamanzi Olivier, William Kiah Perry, Azolibe Chijioke Francis, Ngamije Jean Nicolas, Habineza Shaffi, Hitayezu Leonard, Niyonshuti Samuel, Isezerano Enock, Tuyishime Josue, Ntwari Ryan, Yezakuzwe Jordan na Munyeshuri Thierry.
Umutoza mukuru ni Kalima Cyrille , Masengesho Pacifique (Team Doctor) na Tuyishime Jean De Dieu (Team Manager).



