Basketball: Imikino y’Akarere ka 5 mu batarengeje imyaka 16 izabera mu Rwanda

Basketball: Imikino y’Akarere ka 5 mu batarengeje imyaka 16 izabera mu Rwanda

Kuva taliki 27 kugeza 30 Kamena 2023 mu Rwanda hazabera imikino y’Akarere ka 5 mu mukino wa Basketball mu batarengeje imyaka  16 mu bahungu n’abakobwa mu rwego rwo gushaka itike y’imikino y’Afurika “FIBA Africa U-16 Championship Zone 5 Qualifiers 2023”.

Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, amakipe azaserukira u Rwanda azatangira umwiherero n’imyitozo ikomeye  taliki 11 Kamena 2023.

Gusa muri Mata 2023 muri LDK hari habereye imyitozo muri iki cyiciro cy’abatarengeje imyaka 16 ahari hagamijwe gutoranya abana b’abahanga bagomba kujya mu ikipe y’igihugu. Abana 67 barimo abahungu 31 n’abakobwa 36 ni bo bari bitabiriye iyi myitozo y’iminsi 3.

Imikino y’Afurika “FIBA Africa U-16 Championship 2023” biteganyijwe ko izabera muri Tunisia kuva taliki 13 kugeza 23 Nyakanga 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27