Basketball: Ikipe y’u Rwanda igiye gukina imikino itatu ya gicuti mu Misiri

Basketball: Ikipe y’u Rwanda igiye gukina imikino itatu ya gicuti mu Misiri

Taliki 22-06-2022

Rwanda-Uganda

Taliki 23-06-2022

Rwanda-Misiri

Taliki 24-06-2022

Rwanda-Jordania

Kuva taliki 01 kugeza 03 Nyakanga 2022, ikipe y’u Rwanda izakina imikino  yo kwishyura  yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Basketball  mu bagabo “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino izabera mu Rwanda, ikipe y’Igihugu ku Cyumweru taliki 19 Kamena 2022 izerekeza i Cairo mu Misiri aho izakina imikino itatu ya gicuti.

Taliki 22 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda izakina na Uganda, taliki 23 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda izakina na Misiri hanyuma isoze ikina na Jordania taliki 24 Kamena 2022.

Abakinnyi bazifashishwa

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Dr. Cheikh Sarr yari yahamagaye abakinnyi 21 mu mwiherero hitabira 20 nyuma akuramo 5 asigarana abakinnyi 15 ari bo bagomba gukina imikino ya gicuti izabera mu Misiri.

Aba ni Turatsinze Olivier, Umuhoza Jean de Dieu, Robeyns William, Gasana Kenneth, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Nyamwasa Bruno, Hagumintwari Steven, Ntore Habimana, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne, Kazeneza Emile Galois, Mpoyo Olenga Axelle, Furaha Cadeau de Dieu, Ngabonziza Patrick, Gray Kendall na Bigirumwami Noah.

Mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi , ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe na Cameroun, South Sudan na Tunisia.  Mu mikino ibanza yabereye muri Senegal taliki 25 kugeza 27 Gashyantare 2022 nta bwo yitwaye neza kuko yatsinzwe imikino yose.  Taliki 01 kugeza 03 Nyakanga 2022  izongera ikine n’aya amakipe hanyuma amakipe 3 ya mbere  azakomeze mu cyiciro cya nyuma.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27