Baskeball : Ikipe y’u Rwanda mu bagore yatangiye imyiteguro y’imikino y’Akarere ka 5

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 15, 2023
  • Hashize imyaka 4
Image

Kuva taliki 28 Nyakanga kugeza 06 Kanama 2023 u Rwanda ruzakira ku nshuro ya mbere imikino y’Afurika mu mukino wa Basketball mu bagore “FIBA Women Afrobasket 2023”.

Ikipe y’u Rwanda nubwo ifite itike  ariko mu rwego rwo kwitegura izitabira imikino y’Akarere ka 5 « Zone 5 » yo gushaka itike “FIBA Women’s Afrobasket Zone 5 Qualifiers 2023” izabera muri Uganda kuva taliki 14 kugeza 19 Gashyantare 2023.

Ku wa Gatanu taliki 13 Mutarama 2023, ikipe y’u Rwanda yatangiye imyitozo aho umutoza mukuru, Cheikh Sarr yahamagaye abakinnyi 17 bakina imbere mu gihugu.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bazajya bakora bataha hanyuma bazasubire mu makipe yabo aho taliki 21 Mutarama 2023  hazakinwa imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona  hanyuma bakomeze imyitozo bazongere  gukina imikino ya shampiyona taliki 11 Werurwe 2023  nyuma y’imikino y’Akarere ka 5.

Umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Baskeball mu Rwanda « FERWABA », Mutokambali Moïse yatangaje ko  bahisemo kwitabira imikino y’Akarere 5 mu rwego rwo kwitegura kuko  bazahura n’amakipe akomeye  nka Misiri na South Sudan.

Umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA , Mutokambali Moïse

Ati : « Ni byiza ko abakinnyi bacu babona imikino myinshi yo kwitegura. Iyi mikino rero y’Akarere ka 5 ni inzira yo kwitegura ku bakinnyi bakina  imbere mu gihugu.»

Mutokambali avuga ko uretse abakinnyi bakina imbere mu gihugu ubu barimo no gushakisha abakina hanze ku buryo mu minsi iri imbere na bo bazahamagarwa.

Ikipe y’u Rwanda yitabiriye imikino y’Afurika inshuro ebyiri  muri 2009 na 2011 aho yasoreje ku mwanya wa 9.

Abakinnyi 17 bahamagawe

Aba ni Mwizerwa Faustine (The Hoops), Tetero Odile (REG BBC), Manizabayo Marie Laurance (APR BBC), Munezero Ramla (The Hoops), Uwimpuhwe Violette (IPRC Huye),  Micomyiza Rosine (The Hoops), Umuhoza Akimana Martine  (IPRC  Huye),  Nzaramba Cecile (IPRC Huye), Kiyobe Chantal Ramu (REG BBC),  Urwibutso Nicole (IPRC Huye),  Uwizeye Assouma (APR BBC), Dusabe Jane (The Hoops), Umuhoza Jordan Odette (APR BBC),  Mushikiwabo Sandrine (REG BBC),  Rutagengwa Nadine (The Hoops), Akariza Nelly (The Hoops) na Umugwaneza Charlotte (APR BBC).

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 15, 2023
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE