Abasirikare ba RDF basoje imyitozo y’ibyumweru bibiri muri Kenya 

Abasirikare ba RDF basoje imyitozo y’ibyumweru bibiri muri Kenya 

Ku wa Kane, itsinda ry’abasirikare boherejwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) basoje neza imyitozo ya gisirikare ijyanye n’ibikorwa njyarugamba, kurwanya iterabwoba no kubungabunga amahoro yiswe  Justified Accord24. 

Ni imyitozo yamaze ibyumweru bibiri yahuriwemo n’ibihugu 23, ikaba yaberaga mu Kigo cya gisirikare cya Nanyuki muri Kenya cyigisha guhangana n’Ibitero, Iterabwoba no kubungabunga Umutekano (CITSO). 

Ambasaderi Robert Scott, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ibikorwa bihuza abasirikare n’abasivili mu Birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Afurika (DCME), yashimiye abitabiriye bose uburyo bagaragaje ukwiyemeza n’umuhate mu kunguka ubumenyi. 

Yabasabye gukoresha ubwo bumenyi n’ubuhanga bungutse kugira ngo bagire uruhare mu kubungabunga amahoro arambye ku mugabane w’Afurika. 

Umugaba wungirije w’Ingabo za Kenya Major General David Tarus, yashimangiye agaciro k’ubufatanye bwagaragaye mu gihe cy’imyitozo. 

Yavuze ko nubwo hari itandukaniro mu ndimi zakoreshwaga n’abitabiriye, ubumenyi butangana ndetse n’ibirere bakoreramo bikaba bitandukanye, abitabiriye bakoranye neza.

Ibyo ngo ni na byo byari intego nyamukuru y’ayo masomo mu kongera ubushobozi bwabo bwo kwitegura guhangana n’ingorane zose kandi bafatanyije. 

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri ayo mahugurwa amaze, abitabiriye bibanze ku bikorwa bihuza abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili mu guharanira umutekano no kubaka amahoro arambye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Nsengumuremyi Domitien

Barakoze cyane bakomereze aho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27