Abakinnyi 16 ni bo bazaserukira u Rwanda muri shampiyona y’Isi mu bafite ubumuga bwo mu mutwe

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Umuryango  “Special Olympics Rwanda”  wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino, taliki  05 Ugushyingo 2022  wakoze igikorwa cyo  gusoza shampiyona y’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe “Special Olympics Rwanda National Games 2022″  yatangiye muri Gashyantare 2022.

Iyi mikino yabereye muri Lycée de Kigali yitabiriwe n’abakinnyi 126 bari baturutse mu turere dutandukanye aho bahatanye mu mikino itandukanye ari yo umupira w’amaguru “Football”, Basketball, imikino ngororamubiri “Athletics” na Bocce.

Nyuma y’ iyi mikino  biteganyijwe ko ubuyobozi bwa  “Special Olympics Rwanda”  ndetse n’itsinda ry’abatoza  bazicara bagahitamo abakinnyi 16 bazaserukira u Rwanda muri shampiyona y’Isi y’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe  “Special  Olympics World Summer Games 2023” izabera i Berlin mu Budage  hagati ya 17 na 25 Kamena 2023.

Aba bakinnyi  barimo 3 mu mikino ngororamubiri (abahungu 2 n’umukobwa umwe),  hari   abakinnyi 2 muri Bocce (umukobwa  n’umuhungu) ndetse n’ikipe y’abakobwa mu mupira w’amaguru izaba igizwe n’abakinnyi 11.

Uko imikino isoza shampiyona yagenze

Mu mupira w’amaguru mu bakobwa, ikipe ya Pallotti Center for Hope yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma Gisagara  kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 0-0.

Muri Basketball mu bakobwa, ikipe ya ESB Kamonyi yegukanye igikombe itsinze LDK amanota 36 kuri 30. Umukinnyi wa LDK, Dusabe Jane atorwa nk’umukinnyi witwaye neza  “MVP”  aho yatsinze amanota 10.

Ikipe ya ESB Kamonyi

Muri Bocce, mu bahungu bakinnye mu byiciro bibiri. Mu cyiciro cya mbere uwabaye uwa mbere ni Ishimwe Fabrice (Centre Amizero) aho yatsinze Kabalisa Didier (GS Gihogwe).

Mu cyiciro cya kabiri, Cyemayire Bruce  yabaye uwa mbere akurikirwa na Mugisha Emmanuel na Philippe Néri.

Mu bakobwa, mu cyiciro cya mbere uwabaye uwa mbere ni Ishimwe Pamela (GS Kagugu)  aho yatsinze Iradukunda Anna Noela (GS  Kanyinya).

Mu cyiciro cya kabiri, Dukeshimana Joyse (Gatagara) yabaye uwa  mbere akurikirwa na  Uwase Brigitte (Team Rwanda) na Irafasha Patience (Izere Mubyeyi).

Mu mikino ngororamubiri “Athletics” abakinnyi barushanwe mu byiciro bitandukanye  aho mu bahungu hari ibyiciro 5 naho mu bakobwa ari ibyiciro 4.

Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Special Olympics Rwanda, Muhire Patrick Guevara  yatangaje ko muri rusange imikino yagenze neza gusa muri iyi minsi bahuye n’imbogamizi y’ibikorwa remezo kuko ubusanzwe bakoreraga muri Sitade Amahoro ubu ikaba irimo kuvugururwa. Yakomeje agaragaza ko indi mbogamizi bahuye na yo ari COVID-19 kuko yatumye imikino itaba uko bikwiye kuko bayitegura buri mwaka.

Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Special Olympics Rwanda, Muhire Patrick Guevara  

Muhire akomeza avuga ko bishimira intambwe imaze guterwa kuko ubu bamaze kugira abakinnyi ibihumbi 20 bafite ubumuga bwo mu mutwe bakina  bakaba bafite intego ko uyu mwaka uzarangira bafite ibihumbi 30.

Umuyobozi w’umuryango “Special Olympics Rwanda”, Pasiteri Sangwa Deus yatangaje ko umunsi usoza imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe wagenze neza ndetse hanagaragaye ubwitabire.

Akomeza avuga ko bagifite akazi ko gukora ubukangurambaga ku babyeyi, amashuri ndetse n’inzego zitandukanye za Leta  kugira ngo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe  bave mu bwigunge bahabwe umwanya bakine kuko na bo  bashoboye.

Umuyobozi w’umuryango “Special Olympics Rwanda”, Pasiteri Sangwa Deus

Nshutiraguma Esperance, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye  “Special Olympics Rwanda” kuba barahisemo gusoreza iyi mikino ku rwego rw’igihugu muri aka Karere.

Yakomeje avuga ko nk’akarere   bafite  ibikorwa  bishyigikira abafite ubumuga birimo uburezi budaheza ndetse n’imikino aho bafatanya n’ibigo bitandukanye bakabagenera ibikoresho kugira ngo  abafite ubumuga bakine kuko bibafasha kutigunga.

Nshutiraguma Esperance, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge

Nshutiraguma ashimangira  ko bagomba gukomeza gushishikariza ababyeyi kugira ngo bumve ko umwana ufite ubuga atagomba guhezwa mu rugo kuko hari benshi bagize icyo bigezaho kandi bari bafite ubumuga.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
NSENGIMANA Charles says:
Ugushyingo 8, 2022 at 4:13 pm

Mu bakobwa ikipe yatwaye igikombe ni GS KIMISAGARA yo mu karere ka Nyarugenge ntabwo ari Pariti rwose mwakosora inkuru yanyu

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE